Yer 14:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw'amapfa yari yacanye.

2I Buyudaharaboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutakakw'i Yerusalemu kugiyeejuru.

3Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamoamazi, bagarukanaibibindi byabo birimoubusabakorwa n'isoni, bariheba bifata mu mutwe.

4Babitewe n'ukoubutakabwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n'abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.

5Niukuriimparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.

6Na zo imparage zihagarara mu mpinga z'imisozi zifite impumu nk'uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.

7Nubwo ibicumurobyacu bidushinja, tugirire ku bw'izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubirainyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.

8Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukizawe wo mu gihe cy'amakuba kuki wabaumezenk'umushyitsi mu gihugu, nk'umugenziurayeijoro rimwe gusa?

9Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.

10Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”

11Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza.

12Naho bakwiyirizeubusasinzumvira gutakakwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n'amaturo y'ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n'inzara n'icyorezo.”

13Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n'inzara, ahubwo nzabahera amahoro y'ukurihano.’”

14Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvuganana bo. Babahanuriraiyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagizeumumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo.

15Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanuriramu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’

16N'abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z'i Yerusalemu bazize inzara n'inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.

17“Mazeuzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kukoumwari w'ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n'urugumarubabaza cyane.

18Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n'inzara. Umuhanuzi n'umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’”

19Mbese wanze u Buyudarwose? Umutimawawe wazinutswei Siyoni? Kuki wadukubisetukaburaurukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukiranone haje kwiheba!

20Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n'ibicumurobya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.

21Ntutuzinukweugirire izina ryawe, ntukozeisoni ingoma y'icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.

22Mbese mu bigirwamana by'abanyamahanga hari icyabasha kuvubaimvura? Mbese ijuruubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>