1Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
2“Aha ngaha ntuzahashakireumugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n'abakobwa.
3Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
4‘Bazapfaurupfu n'agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk'amase kandi bazarimbuzwa inkota n'inzara, n'intumbi zabo zizaba inyama z'ibisiga byo mu kirere n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.’”
5Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngoubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n'ineza n'imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.
6Bose abakuru n'abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.
7Kandi nta bazamanyuraumutsima wo guhumurizaabaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumurizaku bwa ba se cyangwa ba nyina.
8“Ntuzinjire no mu nzu y'ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandiunywe.
9Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhozaijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, mbikore murebamukiriho.’
10“Nuko igiheuzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubazabati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugahoibyo byago byose bikomeye? Igicumurocyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’
11Maze naweuzabasubizeuti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n'uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.
12None namwe mwarushije ba so gukoraibyaha, doreumuntu wese wo muri mwe ayobywa n'umutimawe mubiunangiye, bigatuma mutanyumvira.
13Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutaziari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’”
14Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvugango ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo
15‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.
16“Dore ngiye gutumiraabarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y'ibyo nzatumiraabahigi benshi, bazabahiga ku musoziwose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.
17Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n'ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.
18Icyaha cyabo n'igicumurocyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z'ibintu byabo nangaurunuka,umwandu wanjye bakawuzuzamoibizira byabo.”
19Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzahoaturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruzabazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagiraumumaro.
20Mbeseumuntu yakwiremera imana zitari imana?”
21Dore noneho ngiye kubamenyesha, niukuringiye kubamenyeshaukubokokwanjye n'imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.