1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2“Hagurukaumanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
3Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakoreraumurimowe ku ruziga.
4Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
5Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
6“Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumezemu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe.
7Igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,
8ariko iryo shyanga navugaganiriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.
9Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,
10ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.
11Noneho rero gendaubwire abantu b'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugarukeumuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.’
12Ariko baravuga bati ‘Niukurushywa n'ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandiumuntu wese wo muri twe azakurikizaumutimawe mubiunangiye.’
13“Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko harihouwigeze kumva ibimeze bityo,umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.
14Mbese shelegi y'i Lebanoni iva mu rutarerwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?
15Arikoubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z'ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyiratw'iruhande, inzira zidatumburutse,
16batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy'iteka,uhanyura wese azatangara azunguzeumutwe.
17Nzabatataniriza imbere y'ababisha babo nk'aho batatanijwe n'umuyagaw'iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w'amakuba yabo.’
18“Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n'inama ku munyabwenge, n'ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitisheururimikandi twe kwita ku magambo ye yose.’”
19Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry'abamburanya.
20Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriyeubugingo bwanjyeurwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugiraibyiza, ngo mbakurehouburakari bwawe.
21Nuko rero abana baboubareke bicwe n'inzara, na boubatange bicwe n'inkota, Abagore babo babe impfusha n'abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n'urupfu, abasore babo bicwe n'inkota bari mu ntambara.
22Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwouzabatunguza igitero, kuko bacukuyeurwobo rwo kuntega, n'ibirenge byanjye babiteze imitego.
23Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumurocyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y'amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy'uburakari bwaweuzagire ukoubagenza.