1Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Gendaugureurweso ku mubumbyi,ujyane bamwe bo mu bakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi,
2maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukiraku irembo ryerekeye iburasirazuba,uhavugireamagambo nkubwira uti
3‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyudamwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye gutezaaha hantu ibyago, ibyouzabyumva wese bizamuzibaamatwi.
4Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduyeukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruzan'abami b'u Buyuda, kandi aha hantu bahujujeamaraso y'abatarihourubanza, bubakiye Bāli ingoro
5kugirango batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’
6Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo.
7Kandi imigambi y'u Buyudan'i Yerusalemu nzayihinduriraubusaaha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y'ababisha babo,bagwe mu maboko y'abahigaubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z'ibisiga byo mu kirere, n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.
8Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n'igitutsi,uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw'ibyago byaho byose.
9Nzatuma barya inyama z'abahungu babo n'inyama z'abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw'ababisha babo babateye n'abahigaubugingo bwabo,umuntu wese azarya mugenzi we.’
10“Maze urwo rwesouzarumenere imbere y'abagabo mujyanye,
11ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n'uyuumurwa nk'umenaikibumbano cy'umubumbyikidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugezaubwo hadasigara aho guhambwa.’
12Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n'abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk'i Tofeti.
13Kandi amazu y'i Yerusalemu n'amazu y'abami b'u Buyudayandujwe azamera nk'ahantu h'i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukiraizindi mana amaturo anyobwa.’”
14Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw'inzu y'Uwiteka abwira abantu bose ati
15“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye gutezauyu murwa n'imiduguduyawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugirango batumva amagambo yanjye.’”