Yer 2:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti

2“Gendaurangururiremu matwi y'ab'i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumibwawe, n'urukundo rw'ubugenibwawe, uko wankurikiye mu butayumu gihugu kitigeze guhingwa.

3Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka,umuganura w'ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’”Ni ko Uwiteka avuga.

4Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli.

5Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho niuguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk'ubusa?

6Ntibarushyababaza bati ‘Uwiteka wadukuyemu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayumu gihugu cy'umutarwe n'imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy'urupfu, mu gihugu kitanyuramoumuntu kandi kitagiraugituyemo.’

7Kandi nabazanye mu gihugu kirimoubukirekugirango muryeumwero wacyo n'ibyiza byacyo, ariko mumazekuhagera mwanyandurijeigihugu,umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.

8Abatambyi ntibarushyababaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’N'abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n'abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagiraumumaro.

9“Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukurubanyu.

10Nimwambuke mufateku birwa by'i Kitimu mwirebere, mutumei Kedari kandi mwitegereze cyane, murebeko hariho igisa gityo cyigeze kubaho.

11Mbese hariho ishyanga ryakunda kuguranaimana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagiraumumaro.

12Wumirwe ku bw'ibyo wa juru we,ufatwe n'ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.

13Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y'amazi y'ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”

14“Mbese Isirayeli niumuretwa? Yavukiyese mu nzu y'uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabayeumunyago?

15Ibyana by'intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cyeumwirare, imiduguduye yarahiye ari nta muturageukiyirimo.

16Ndetse n'ab'i Nofu n'i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe.

17Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira?

18None se mu nzira ijya muri Egiputaurayikoramo iki? Urashaka se kunywaamazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yourayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywaamazi ya rwa ruzi?

19Ububi bwawe buzaguhanan'ubuhemubwawe buzagukoraho, nukoumenye kandiurebeko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntubeukinyubaha.”Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.

20“Erega kera wiyiciyeubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandiuvugauti ‘Sinzakoreshwa!’Ahubwo mu mpinga y'umusoziwose no munsi y'igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.

21Ariko nari narakugizeuruzabibu rwiza cyane,umubyareutunganye rwose. None se wahindutse uteukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi?

22Kuko naho wakwiyuhagiza shura,ukagira n'isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

23Wabasha ute kuvugauti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Rebaubukanda bwawe mu gikombeumenye ibyo wakoze. Umeze nk'ingamiya ikiri ntoya itana yiruka,

24kandiumezenk'ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyagayarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubonaukwezi kwe kubonetse.

25Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Arikouravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’

26“Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab'inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo,

27babwira igishyitsi cy'igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n'ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteyeumugongo, ariko mu gihe cy'amakuba yabo bazavuga bati ‘Hagurukaudukize.’

28Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihagurukeniba zibasha kugukizamu gihe cy'amakuba yawe, kuko uko imiduguduyawe ingana Yuda we, ari ko n'imana zawe zingana.

29“Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.”Ni ko Uwiteka avuga.

30“Abana banyu nabakubitiyeubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk'intare irimbura.

31Yemwe ab'iki gihe, nimwitegereze ijambo ry'Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeliubutayu, cyangwa igihugu cy'umwijima w'icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukahoukundi’?

32Mbeseumwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwaumugeniibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.

33Dore kouringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n'abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe.

34No ku binyita by'imyambaro yawe habonetseho amaraso y'ubugingo bw'abakene wahoyeubusa: ni abantuutigeze gufatabaca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye.

35Nyamaraukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngouburakari yari amfitiye bwarashize.’Dore ngiye kukuburanya kukouvugauti ‘Sinacumuye.’

36Kukiujarajara cyane utyo ngoukorehirya no hino? Egiputa na ho hazagukozaisoni nk'uko Ashuri hazigukojeje.

37Na houzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>