1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ati
2“Ndagusabangoutubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezariumwami w'i Babuloniaje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk'uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugirango uwo mwami asubireyo ye kudutera.”
3Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubizaSedekiya muti
4‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubizainyuma intwaro z'intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanishaumwami w'i Babulonin'Abakaludayababagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
5Kandi jyeubwanjye nzabarwanishaukubokokurambuye,ukubokogukomeye ndetse mfiteuburakari n'umujinya,umujinyaukaze.
6Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n'amatungo bizicwa n'icyorezo gikomeye.
7Kandi hanyuma y'ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiyaumwami w'u Buyudan'abagaragu be na rubanda, ndetse n'abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n'inkota n'inzara, nzabagabiza Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'ababisha babo n'abahigaubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’
8“Kandi ubu bwokouzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y'ubugingo n'inzira y'urupfu ngomwihitiremo.
9Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, arikouzasohoka akayoboka Abakaludayababagose ni weuzabaho, kandiubugingo bwe ni bwo azatabarura.
10Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugirango nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwaumwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’”Ni ko Uwiteka avuga.
11Nimwumve ijambo ry'Uwiteka rivuga iby'inzu y'umwami w'u Buyudaati
12“Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y'uburenganije, kugirangouburakari bwanjye butazabugurumanank'umuriro, bugatwika ntihagireubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by'imirimo yanyu mukora.
13Dore ndaguteyeyeweutuyemu kibaya, ku rutareruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, woweuvugauti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’
14Nzabahanira ibihwanye n'imbuto z'imirimo yanyu, kandi nzakongezaumuriromu ishyamba ryaho,uzakongora ibihakikije byose.”Ni ko Uwiteka avuga.