Yer 22:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y'umwami w'u Buyudauhavugireiri jambo uti

2‘Umva ijambo ry'Uwiteka, yewe mwami w'u Buyudauri ku ngoma ya Dawidi, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.

3Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakizeukubokok'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwaurugomomugiriraumushyitsi cyangwa impfubyi cyangwaumupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atarihourubanza.

4Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi,umwami n'abagaragu be n'abantu be.

5Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahindukaumusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’”

6Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby'inzu y'umwami w'u Buyudaati “Umbereye nk'i Galeyadi n'impinga z'i Lebanoni. Niukurinzaguhinduraubutayun'imiduguduidatuwemo.

7Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera,umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.

8“Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, mazeumuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wariukomeye?’

9Na bo bazasubizabati ‘Byatewe n'uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’”

10Ntimuririreupfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyaneuwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.

11Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,

12ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kurebaiki gihugu.”

13Azabona ishyanouwubakishije inzu ye gukiranirwa n'ibyumba byo muri youburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye

14akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z'imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”

15Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma ubaumwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.

16Yacagaurubanza rw'umukenen'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.

17Ariko amaso yawe n'umutimawawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atarihourubanza, no kurenganya no kugiraurugomo.

18Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya,umwami w'u Buyudaatya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’Cyangwa bati ‘Ye babaubwiza bwe we!’

19Azahambwa nk'uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunyweinyuma y'amarembo y'i Yerusalemu.”

20Zamuka ujye i Lebanoniuterehejuruurangurureijwi ryawe i Bashani, kandiuterehejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.

21Navuganye nawe igihe wariuguweneza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.”Uko ni ko wangenjeuhereye mu buto bwawe, kugirangoutumvira ijwi ryanjye.

22Umuyagauzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Niukuriicyo giheuzamwaraukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.

23Yeweutuyei Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, kouzabauwo kubabarirwa igiheuzaterwa n'imibabaro,ugafatwa n'ibise nk'iby'umugoreuri ku nda!

24Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu,umwami w'u Buyudayaba ari impeta ku rutokirw'ukubokokwanjye kw'iburyo, nagushikuzaho

25maze nkakugabiza abahigaubugingo bwawe n'aboutinya, ndetse na Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'Abakaludaya.

26Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.

27Ariko igihuguumutimawaboukumbura ntibazagisubiramo.

28Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagiraugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?

29Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka.

30Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ariumuntuutazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rweuzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>