1Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”
2Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragiraubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanijeumukumbi w'abantu banjye, murabirukanakandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by'ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.
3Kandi nzakoranya abasigaye b'umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.
4Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarikaumutimaukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
5“Dore iminsi izaza, ubwo nzumburiraDawidi Ishami rikiranuka, azima abeumwami kandi akoraneubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
6Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”
7Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubirakurahira bati ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’,
8ahubwo bati ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wazamuyeurubyaro rw'inzu ya Isirayeli, akaruzanaaruvanye mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”
9Iby'abahanuzi: Umutimawanjyeumenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk'usinda, nk'umuntu wishwe na vino mbitewe n'Uwiteka n'amagambo ye yera.
10Kuko igihugu cyuzuyeabasambanyiumuvumouhateye kuboroga,urwuri rwo mu butayururumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kukoumuhanuzi n'umutambyi banduye.
11Niukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.
12Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk'ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
13Nabonyeubupfapfa ku bahanuzi b'i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobyaubwoko bwanjye Isirayeli.
14No ku bahanuzi b'i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y'inkozi z'ibibi, kugirango hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk'i Sodomu, n'abahatuye nk'i Gomora.
15Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby'abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburirauburozibwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b'i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubahaImana, bigakwira igihugu cyose.”
16Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagiraumumarobavuga ibyo beretswe, bihimbwe n'imitima yabo bitavuye mu kanwa k'Uwiteka.
17Bahora babwira abansuzugurabati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n'umuntu weseugendanaumutimaunangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’
18“Ni nde wari mu nama z'Uwiteka kugirango yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?
19Doreumugaruw'Uwiteka, ari wo mujinya weuraje. Niukuriniumuyagaw'ishuheriuri mu mugaru,ugiyekugwa ku mitwe y'abanyabyaha.
20Uburakari bw'Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y'umutimawe, mu minsi y'iherezo ni bwo muzabimenya neza.
21“Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.
22Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishijeubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
23Uwiteka arabaza ati “Mbesemwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n'Imana ya hose na kure?
24Hariuwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jyeukwiriye ijuru n'isi?
25Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanuriraibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’
26Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y'abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by'imitima yabo ibeshya?
27Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotoreraumuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk'uko ba sekuruzababo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.
28Umuhanuziufiteicyo yarose nakirotore, kandi n'ufiteijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umuramauhuriyehe n'ingano? Ni ko Uwiteka abaza.
29Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk'umuriro, cyangwa nk'inyundo imenaguraurutare?’
30“Ni cyo gituma mpagurukiyeabahanuzi bibana amagambo yanjye,umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.
31Dore mpagurukiyeabahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’
32Dore mpagurukiyeabahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobeshaubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
33“Nuko ubu bwoko, cyangwaumuhanuzi cyangwaumutambyi nibakubazabati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’Uzabasubizeuti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga.
34Na weumuhanuzi n'umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n'Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n'inzu ye.
35Uku ni koumuntu wese azabaza mugenzi we,umuntu wese n'uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubijeiki?’Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’
36Ntabwo muzongera kuvugaibyahanuwe n'Uwitekaukundi, kuko ijamboumuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y'Imana ihoraho, y'Uwiteka Nyiringabo Imana yacu.
37Uko abe ari kouzabazaumuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubijeiki?’Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’
38Ariko nimuvugamuti ‘Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuzeiri jambo muti: Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n'Uwiteka’),
39nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n'umurwa nari narabahanye na ba sogokuruzango mumve imbere,
40kandi nzabazanira kumwara kw'iteka ryose no gukorwa n'isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.”