1Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimuumwami w'u Buyudaho imbohe, hamwe n'ibikomangoma by'u Buyudan'ababaji n'abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z'umutini, biteretswe imbere y'urusengero rw'Uwiteka.
2Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk'iz'umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.
3Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya,ubonye iki?”
Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
4Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
5“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Ukoumenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugirango nzigirire neza.
6Kuko nzabahangaho amaso y'urukundo kugirango mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.
7Nzabahaumutimawo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazabaubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukiran'umutimawabo wose.’
8“NiukuriUwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiyaumwami w'u Buyudan'ibikomangoma bye, n'abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n'abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.
9Nzabatanga kugirango bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.
10Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n'inzara n'icyorezo, kugezaubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’”