Yer 25:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezariumwami w'i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b'i Buyuda,

2iryoumuhanuzi Yeremiya yabwiyeubwoko bw'u Buyudabwose n'abatuye i Yerusalemu bose ati

3“Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyudaukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugananamwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.

4Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b'abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutegaamatwi ngo mwumve) ati

5‘Nimuhindukireubu,umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by'imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruzauhereye keraukageza iteka ryose.

6Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y'amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.

7Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y'amaboko yanyu ibateza amakuba.’”Ni ko Uwiteka avuga.

8Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye,

9dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka.

10Maze kandi nzabakuramoijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'urusyo n'umucyo w'urumuri.

11Iki gihugu cyose kizabaumwirare n'igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakoreraumwami w'i Babuloniimyaka mirongo irindwi.

12“Imyaka mirongo irindwi nishira nzahanaumwami w'i Babuloni, n'ubwo bwoko n'igihugu cy'Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.

13Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriyeamahanga yose.

14Kuko amahanga menshi n'abami bakomeye bazabagira abaretwa b'ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, uko imirimo y'amaboko yabo ingana.”

15Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y'uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandiuyivunye amahanga yose ngutumyeho.

16Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n'inkota nzohereza muri yo.”

17Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z'Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho:

18i Yerusalemu n'imiduguduy'u Buyuda, n'abami baho n'ibikomangoma byaho, ngo bihindurweumusakan'igitangarirwa, n'igitutsi no kuvumwa nk'uko bimeze ubu,

19na Farawoumwami wo muri Egiputa n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abantu be bose,

20n'uruvange rw'amoko n'abami bose bo mu gihugu cya Usi, n'abami bose bo mu gihugu cy'Abafilisitiya, na Ashikeloni n'i Gaza, na Ekuronin'abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni,

21n'abami bose b'i Tiro n'abami bose b'i Sidoni,

22n'abami b'ibihugu byo hakurya y'inyanja,

23i Dedani n'i Tema n'i Buzi, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi,

24n'abami bose bo mu Arabiya, n'abami b'uruvange rw'amoko aba mu butayu,

25n'abami bose b'i Zimuri, n'abami bose bo muri Elamu, n'abami bose b'Abamedi,

26n'abami bose b'ikasikazi, abari hafi n'abari kure bose hamwe, n'ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n'umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.

27“Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywemusinde, murukemugweubutabyuka, muzizeinkota nzabateza.’

28Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe,uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywamuzanywa.

29Kuko doreumurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye gutezaabari mu isi bose inkota.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

30“Nukoubahanurireaya magambo yose kandiubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurureijwi rye ari mu buturobwe bwera. Azatontomera cyaneumukumbi we, azatera hejuru nk'abenga aburireabatuye mu isi bose.

31Urusakuruzagera no ku mpera y'isi kuko Uwiteka afitanyeurubanza n'amahanga, azaburanyaumuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’”Ni ko Uwiteka avuga.

32Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturukaku mpera z'isi.”

33Uwo munsi abishwe n'Uwiteka bazaba hoseuhereye ku mpera y'isiukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk'amase ari ku gasozi.

34Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b'umukumbi, kuko iminsi y'icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk'ikibumbano cyiza kijanjaguritse.

35Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n'abatahira b'umukumbi babure aho bacikira.

36Nimwumve ijwi ryo gutakary'abungeri, n'umuborogo w'abatahira b'umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduyeubusaurwuri rwabo.

37Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n'uburakari bw'Uwiteka bukaze.

38Yasizeubuturobwe nk'intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n'ubukanabw'ubibateza, n'uburakari bwe bukaze.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>