Yer 26:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Mu itangira ry'ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti

2“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Gendauhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, mazeubwire ab'imiduguduy'u Buyudayose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka,ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugireijambousigana rimwe.

3Ahari bazakumviraumuntu wese ahindukireave mu nzira ye mbi, kugirango mbone kurekaibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’

4“Kandiuzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,

5kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukagakare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,

6iyi nzu nzayihindura nk'i Shilo, uyu murwa nzawugiraikivume mu mahanga yose yo mu isi.’”

7Nuko abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose bumva Yeremiya avugiraayo magambo mu nzu y'Uwiteka.

8Yeremiya amaze kuvugaibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose baramufatabati “Turakwica nta kabuza.

9Kuki wahanuye mu izina ry'Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk'i Shilo, n'uyu murwauzabaumusakaudatuwemo?’”Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y'Uwiteka.

10Ibikomangoma by'i Buyudabyumvise ibyo biherako biza mu nzu y'Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry'umuryango mushyaw'inzu y'Uwiteka.

11Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriyeuyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.”

12Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanuriraiyi nzu n'uyu murwa amagambo yose mwumvise.

13Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.

14Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.

15Icyakora mumenye yuko nimunyica muzabamwisize amaraso atarihourubanza, no kuri uyu murwa no ku baturagebaho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”

16Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.”

17Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahagurukababwira iteraniro ryose ry'abantu bati

18“Ku ngoma ya Hezekiyaumwami w'Abayuda Mika w'i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b'i Buyudabose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk'umurimanaho i Yerusalemu hazaba ibirundo by'imisaka, n'umusoziwubatsweho inzuy'Uwitekauzabank'aharengeye hose ho mu ishyamba.’

19Hezekiyaumwami w'u Buyudan'ab'i Buyudabose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugeraku bugingo.

20“Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w'i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriyeuyu murwa n'iki gihugu amagambo ahwanye n'aya Yeremiya yose.

21Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye,umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agiraubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.

22Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n'abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,

23bakurayoUriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”

24Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugirango batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>