Yer 27:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Mu itangira ry'ingoma ya Sedekiya mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo

2“Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n'ibiti by'imbagoubyishyire ku ijosi,

3mazeubyohererezeumwami wo muri Edomu n'umwami w'i Mowabu, n'umwami wa bene Amoni, n'umwami w'i Tiro n'umwami w'i Sidoni,ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiyaumwami w'u Buyuda,

4ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y'Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:

5Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremeshejeububasha bwanjye bukomeye n'ukubokokwanjye kurambuye, kandi nkabyegurirauwo nshaka.

6Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiyeumugaragu wanjye Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, n'amatungo yo mu misozi narayamuhayengo amukorere.

7Kandi amahanga yose azamukorera, we n'umwana we n'umwuzukuruwe kugezaigihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n'abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’

8“Nuko reroubwoko n'igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufingo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugezaubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.

9Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyibanyu ndetse n'abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakoreraumwami w'i Babuloni’,

10kuko ibyo babahanuriraari ibinyoma kugirango mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukanemujye kurimbuka.

11Arikoubwoko buzayobokaumwami w'i Babulonibukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.”Ni ko Uwiteka avuga.

12Maze mvuganana Sedekiyaumwami w'u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyobokeumwami w'i Babulonimumukorere we n'abantu be, kugirango mubeho.

13Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzizeinkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukoreraumwami w'i Babuloni?

14Kandi ntimukumvire amagambo y'abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakoreraumwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanuriraari ibinyoma

15kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugirango mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.”Ni ko Uwiteka avuga.

16Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurirabati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanuriraibinyoma.

17Ntimukabumvire, nimukorereumwami w'i Babulonikandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahindukaumusaka?

18Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry'Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugirango ibikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami w'u Buyudan'i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.

19Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,

20ibyo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniatajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimuumwami w'u Buyudaamukuyei Yerusalemu, akamujyana i Babuloniari imbohe hamwe n'imfura zose z'i Buyudan'i Yerusalemu:

21niukuriuku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka no mu nzu y'umwami w'u Buyudan'i Yerusalemu iti

22‘Bizajyanwa i Babulonikandi ni ho bizaguma kugezaumunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubizaahabyo.’”Ni ko Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>