Yer 29:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Aya ni amagambo yo mu rwandikoumuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloniari imbohe.

2(Icyo gihe Umwami Yekoniya n'umugabekazi, n'inkone n'ibikomangoma by'i Buyudan'i Yerusalemu, n'abanyabukorikori n'abacuzi bari bavuye i Yerusalemu).

3Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiyaumwami w'u Buyudayohereje i Babulonikuri Nebukadinezariumwami w'i Babuloniati

4“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloniari imbohe ati

5‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima muryeumwero wayo.

6Mwishakire abagore mubyare abahungu n'abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugirango na bo babyare abahungu n'abakobwa, mubonekuhagwirira mwe kuzatuba.

7Kandiumurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’”

8Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanuriran'abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukiteku nzozi mujya murota

9kuko babahanuriraibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.”Ni ko Uwiteka avuga.

10Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwei Babuloninishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.

11Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugirango mbaremeumutimaw'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

12Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.

13Muzanshaka mumbone, nimunshakanaumutimawanyu wose.

14Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n'ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”

15Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”,

16uku ni ko Uwiteka avuga iby'umwami wimye ingoma ya Dawidi, n'iby'abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.

17Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z'umutini, zitaribwa kuko ari mbi.

18Kandi nzabahigisha inkota n'inzara n'icyorezo, nzabatanga kugirango babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n'ibitangarirwa, n'ibyimyozwa n'ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,

19kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.

20Nuko nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muhetomwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.”

21Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanuriraibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.

22kandi imbohe zose z'u Buyudaziri i Babulonizizabakurizaho kubaumuvumobati ‘Uwiteka arakugiranka Sedekiya na Ahabu, aboumwami w'i Babuloniyatwikishijeumuriro’,

23kuko bakoze iby'ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b'abaturanyi babo, bakavuga amagambo y'ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jyeubizikandi ndiumushinja wabo.”Ni ko Uwiteka avuga.

24Kandi ibya Shemaya w'i Nehelamiuzavuga uti

25“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandikoubyihangiye,ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi n'abatambyi bose uti

26‘Uwiteka yangizeumutambyi mu kigwi cya Yehoyadaumutambyi, kugirango habe abatware mu nzu y'Uwiteka, ngoumuntu weseusazeakigiraumuhanuzi mushyire mu mbago y'inzu y'imbohe.

27None se ni iki gitumyeudahana Yeremiya wo muri Anatoti wigiraumuhanuzi wanyu,

28kuko yadutumyeho i Babuloniati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima muryeumwero wayo?’”

29Nuko Zefaniya w'umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y'umuhanuzi Yeremiya.

30Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

31“Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w'i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriyekandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,

32ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w'i Nehelami n'urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rweuzabamuri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubonaibyiza nzagiriraubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’”Ni ko Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>