1“Baravuga bati ‘Umugabonasendaumugorewe, yamara gutanana we akendwa n'undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’Ariko weho wasambanye n'abakunzi bawe benshi, nyamara jyewehouzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.
2Uburiraamaso yawe mu mpinga witegereze. Ahoutagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk'Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihuguubusambanyi bwawe n'ibyaha byawe.
3Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y'itumba yabonetse, arikoufitemu maso ha maraya wanga kugiraisoni.
4“Mbeseuhereye ubu ntiwajyauntakira uti ‘Data we, uriumuyobora wo mu bukumibwanjye’?
5Uti ‘Mbese azahoranauburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’Umva uko wajyagauvugakandiukoraibyaha,ukagenza uko wishakiye.”
6Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y'Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y'umusoziwose no munsi y'igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
7Nuko amaze gukoraibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukiraariko ntiyagaruka, kandi murumunawe w'umuriganya Yuda arabibona.’
8Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuhaurwandiko rwo kumusenda muhoyeubusambanyi bwe, murumunawe w'umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.
9Nukoubusambanyi bwe bw'ubupfayongo butumaigihugu cyandura, asambana n'ibiti n'amabuye.
10Nyamara murumunawe w'umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukiran'umutimawe wose, keretse kuryarya.”Ni ko Uwiteka avuga.
11Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w'umusubiranyuma, yerekanye ko ariumukiranutsi kurutaYuda w'umuriganya.
12Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikaziuvugeuti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndiumunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.
13Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuyeku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.
14“Nimugaruke bana basubiyeinyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereyeumugabokandi nzabakuramoumwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.
15Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n'umutimawanjye, bazabaragizaubwenge no kumenya.”
16Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumarakugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvugaiby'isanduku y'isezerano y'Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwaukundi.
17Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y'ubwami y'Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry'Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n'imitima yabo mibi inangiye.
18Icyo gihe inzu ya Yuda izuzuran'inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy'ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruzaho gakondo.
19“Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguhaigihugu cyiza,umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’
20Niukuriukoumugoreariganyaumugabowe akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.”Ni ko Uwiteka avuga.
21Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry'umuborogo no kwinginga by'Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
22“Nimugaruke mwa bana basubiyeinyuma mwe, nzabakiza gusubirainyuma kwanyu.”
“Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.
23Niukuriniubusakwiringira gutabarwa n'ibigirwamana, guturukamu misozi miremire aho basakurizaga. Niukuriku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
24Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba datauhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n'amashyo yabo, abahungu babo n'abakobwa babo.
25Twiryamire dufiteisoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuyeku Uwiteka Imana yacu, twe na ba datauhereye mu buto bwacuukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”