Yer 30:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti

2“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.

3Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n'ab'i Buyudabajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’”Ni ko Uwiteka avuga.

4Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n'u Buyuda.

5Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n'umushyitsi n'ubwoba, si iry'amahoro.

6Nimubazenoneho murebeko hariumugabougiraibise byo kubyara. None se ni iki gitumaumugabowese yifata mu mugongo nk'umugoreuri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?

7Ayii, uwo munsiurakomeye nta wundiumezenka wo! Ni igihe cy'umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.

8“Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugiraikiretwaukundi,

9ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidiumwami wabo, uwo nzabimikira.

10Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukizankuvanye kure n'urubyaro rwawe ndukuremu gihugu cy'uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikijeumutimamu nda kandi aruhutse, nta wuzamuteraubwoba.

11Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhanauko bikwiriye kandi ntabwo nakurekantaguhannye.”

12Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Urugumarwawe si urwo gukira, n'igisebe cyawe kiraryana.

13Nta wo kukurengerauharikugirangoupfukwe, nta miti yo kukuvuraufite.

14Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekejeurugumarw'ubwanzi n'igihano cy'umunyarugomo, nguhoyegukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.

15Kukiutakishwa n'urugumarwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabigutejenguhoyegukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye.

16Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n'abakunyaga bazanyagwa, n'abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe.

17Nzakugaruriraamagara yawe, kandi nzagukizainguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n'i Siyoni, hatagirauhitaho.’”

18Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabaziubuturobwe. Na woumurwauzubakwa ku birundo by'aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk'uko yari isanzwe.

19Hazavamo gushima n'ijwi ry'abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.

20N'abana babo bazamera nk'uko bari bameze ubwa mbere, n'iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.

21Kandiumwami wabo azakomoka muri bo, n'umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza.

22Nuko muzabaubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.”

23Doreumugaruw'uburakari bw'Uwiteka wabyutseumezenka serwakira,uzagwa ku mutwe w'abanyabyaha.

24Uburakari bukazebw'Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukoraagasohoza ibyo yagambiriye mu mutimawe, ibyo muzabimenya neza mu minsi y'imperuka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>