1Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y'imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazabaubwoko bwanjye.
2Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneyeubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’”
3Uwiteka yambonekeye kera ati “Niukurinagukunzeurukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruzaineza nkakwiyegereza.
4Nzongera kukubakanaweuzabawubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugiraamashako yawe, kandiuzasohokera mu mbyino z'abanezerewe.
5Uzongera guterainzabibu ku misozi y'i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n'imbuto zazo.
6Kuko hazabahoumunsi ubwo abarinzi bazarangururiraku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruketuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’”
7Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufiteumunezero, muyirangururiremurangaje imbere y'abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kizaubwoko bwawe bw'Abisirayeli barokotse.’
8Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy'ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z'isi, barimo impumyi n'ibirema n'abagore batwite ndetse n'abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.
9Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y'amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeliumubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.
10“Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni weuzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk'umwungeriuragiraumukumbi we.’
11Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y'uwamurushaga gukomera,
12na bo bazaza baririmbire mu mpinga y'i Siyoni bashikiyeubuntu bw'Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n'amavuta ya elayo, n'ubwagazi bw'umukumbi n'ubw'ubushyo,ubugingo bwabo buzamera nk'umurimawavomewe, kandi ntabwo bazasubirakugiraumubabaro.
13Mazeumwari azishima abyine, abasore n'abasazabazishimira hamwe, kukoumuborogo wabo nzawuhinduraumunezero, kandi nzabahumurizambatere kunezerwa mu kigwi cy'umubabaro wabo.
14Ubugingo bw'abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandiubwoko bwanjye buzahazwa n'ubuntu bwanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.
15Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry'umuborogo no kuriragushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”
16Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n'amaso yawe ye gushokamo amarira kukoumurimowaweuzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy'ababisha.
17Kuko hariho ibyiringiro by'amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
18“Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk'ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye.
19Niukurinamaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubitaku matako, naramwaye ndetse nkorwa n'isoni kuko nari mfiteumugayow'ubusorebwanjye.’
20“Mbese Efurayimu siumwana wanjye nkunda? Siumwanaufiteigikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugahomugayandushaho kumwibuka, ni cyo gitumaumutimawanjyeumufitiye agahinda. Niukurinzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.
21“Wishingire ibimenyetso by'inzira, wishakire ibikuyobora werekezeumutimaku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we,usubiremuri iyi miduguduyawe.
22Uzakora hirya no hinouzahereze he, wa mukobwa wasubiyeinyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi,umugoreazashakaumugabo.”
23Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy'u Buyudano mu miduguduyaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhirewa buturoburimogukiranuka we, wa musoziurihokwera we!’
24Kandi ab'i Buyudan'ab'imiduguduyaho yose bazahabana, abahinzi n'abaragiye imikumbi
25kuko nahagijeubugingo burembye, n'ubugingo bufiteagahinda bwose narabukamaze.”
26Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza.
27Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z'abantu n'imbuto z'amatungo.
28Nuko uko nabahanzeho amaso kugirango ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugirango nubakekandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga.
29Iyo minsi ntibazongera kuvugabati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’
30Ahubwoumuntu wese azapfa azize igicumurocye,umuntu weseuriyeimizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.”
31Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,
32ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafatagaukubokonkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nariumugabowabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga.
33Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazabaubwoko bwanjye.’
34Kandi ntibazigishanya ngoumuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenyauhereye kuuworoheje hanyuma y'abandiukageza kuukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibukaukundi.”
35Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kubaumucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugirangoukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro,uterainyanja kwihindurizabigateraumurabaguhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
36“Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga,urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzabarutakiriubwoko imbere yanjye iteka ryose.
37Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzacaurubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoyeibyo bakoze byose.’Ni ko Uwiteka avuga.
38“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwauzubakwa ube uw'Uwiteka,uhereye ku munarawa Hananēliukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw'inkike.
39Kandiumugoziugereshwauzaramburwaugereku musoziw'i Garebu,uzazengurukaugerei Gowa.
40Kandi igikombe cyose cy'intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n'imirima yose yerekeye ku mugeziw'i Kidironi no ku ruhetero rw'irembo ry'amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywaukundi.”