1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy'inzu y'imbohe riti
2“Uku ni ko Uwiteka avuga ari weugiraicyo akora, ari weukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
3‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhijeutamenya.’
4Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby'amazu yo muri uyu murwa, n'iby'inzu z'amanyumba z'abami b'u Buyuda, byasenyewe kugirango babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota
5iti ‘Baje kurwanya Abakaludayaariko bazahagwiza intumbi z'abantu, abo nicishijeuburakari bwanjye n'umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
6Ariko rero nzabazanira kumeraneza n'agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishuriraamahoro n'ukuribisesekaye.
7Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n'aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubakanka mbere.
8Nzabeza mbakurehoibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumurobyabo byose, ibyo bancumuyehon'ibyo bakoze bangomera.
9Kandi uyu murwauzambera izina rinezereye, iry'ishimwe n'icyubahiro imbere y'amahanga y'isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishweumushyitsi n'ineza yose n'amahoro yose nywuhaye.’
10“Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvugango ni amatongo hatakibaumuntu bona n'amatungo, ndetse no mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n'umuntu cyangwaumuturagecyangwa itungo,
11aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N'ijwi ry'abazana ibitambo byo gushima mu nzu y'Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1
12“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigiraumuntu cyangwa itungo no mu miduguduyaho yose, hazongera kuba ibiraro by'abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.
13Mu miduguduyo mu misozi miremire no mu miduguduyo mu bibaya, no mu miduguduy'ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n'aherekeye i Yerusalemu no mu miduguduy'u Buyuda, intama zizasubirakunyura munsi y'ukubokokwa nyirazo azibara.’Ni ko Uwiteka avuga.
14“Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda.
15Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburiraDawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
16Muri iyo minsi Yuda azakizwa n'i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’
17Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuragaingoma ya Isirayeli,
18n'abatambyi b'Abalewi na bo ntibazaburaumuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n'uwo kosa amaturo y'ifu n'uwo kujya atamba iteka.’”
19Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
20“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukurahoisezerano ryanjye ry'umunsi n'isezerano ryanjye ry'ijoro, kugirangoumunsi n'ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo,
21ni ho isezerano nasezeranije Dawidiumugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugiraumwana azaraga ingoma ye, ndetse n'iry'abatambyi b'Abalewi abagaragu banjye.
22Nk'uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n'umusenyi wo ku nyanja ukoutabasha kugerwa, ni ko nzagwizaurubyaro rwa Dawidiumugaragu wanjye, n'Abalewi bankorera.’”
23Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
24“Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugirango barorere kubaubwoko bukiriho.
25Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry'umunsi n'ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n'amategeko yo gutegeka ijuru n'isi,
26ni ho nacaurubyaro rwa Yakobo n'urwa Dawidiumugaragu wanjye, kugirango ne gutoraabo mu rubyaro rwe gutegekaurubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’”