1Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imiduguduyaho yose riti
2“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Gendaubwire Sedekiyaumwami w'u Buyudauti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni, azawutwika
3kandi ntuzamuva mu maboko, niukuriuzafatwa kandiuzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n'ay'umwami w'i Babulonikandi muzavuganamuhanganye, kandiuzajya n'i Babuloni.
4Nyamara wumve ijambo ry'Uwiteka yewe Sedekiya mwami w'u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugahongo:
5ntuzicwa n'inkotauzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruzaabami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!”Iryo jambo ni jyeurivuze.’”Ni ko Uwiteka avuga.
6Nukoumuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiyaumwami w'u Buyudaayo magambo yose bari i Yerusalemu,
7igihe ingabo z'umwami w'i Babulonizarwanyaga i Yerusalemu, n'imiduguduy'u Buyudayose yari yasigaye y'i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu miduguduy'ibihome y'i Buyuda.
8Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n'abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,
9ngoumuntu wese arekeumuretwa w'umugaboareke n'umujawe, ari Umuheburayocyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugiraUmuyudamwene wabo bagiraumuretwa.
10Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira,umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kurekaumuretwa we, ariumugaboari n'umujawe ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.
11Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n'abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n'abaja.
12Nuko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
13“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuragamu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa, ngo
14uko imyaka irindwi ishize muzajye murekaumuntu wese w'Umuheburayomwene wanyu, wari waguze ariumuguranokandi yari agukoreye imyaka itandatu,uzamurekearuhuke.’Nyamara ba sogokuruzantibanyumviye, habe no gutegaamatwi.
15Mwari muhindukiyemukoraibintunganiye,umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,
16ariko mwisubiyeho musuzuguzaizina ryanjye,umuntu wese agaruraumuretwa we, n'umuntu weseumujawe, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubijeku buretwa kugirango bababere abaretwa n'abaja.
17“Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukurahouburetwa,umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kurekainkota n'icyorezo n'inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by'abami bo mu isi.’Ni ko Uwiteka avuga.
18‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y'isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y'ibice byacyo,
19ibikomangoma by'i Buyudan'ibikomangoma by'i Yerusalemu, n'inkone n'abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y'ibice by'ikimasa.
20Nzabashyira mu maboko y'ababisha babo, no mu maboko y'abahigaubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy'ibisiga byo mu kirere n'icy'inyamaswa zo mu ishyamba.
21Kandi Sedekiyaumwami w'u Buyudan'ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y'ababisha babo no mu maboko y'abahigaubugingo bwabo, no mu maboko y'ingabo z'umwami w'i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.
22Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imiduguduy'u Buyudanzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’”Ni ko Uwiteka avuga.