1Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukalimwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati
2“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, arikouzawuvamoakayoboka Abakaludayaazabaho, kandiubugingo bwe azabutabarura abeho.’”
3Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Niukuriuyu murwauzagabizwa ingabo z'umwami w'i Babuloni, na we azawuhindūra.”
4Nuko ibikomangoma bibwiraumwami biti “Turagusabango uyu muntu yicwe, kuko aca intege z'ingabo zisigaye muri uyu murwa n'iz'abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”
5Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kukoumwami atari we wabasha kugiraicyo ababuza.”
6Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiyaumwana w'umwami, rwari mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.
7Nuko Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y'umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwoumwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini),
8Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y'umwami abwiraumwami ati
9“Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreyeumuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n'inzara kuko ari nta mutsimausigaye mu murwa.”
10Nukoumwami ategeka Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvaneumuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”
11Nuko Ebedimeleki ajyana n'abo bagabo bajya mu nzu y'umwami munsi y'inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n'inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.
12Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n'izo nyonga zishaje mu maha, mazeurenzeho imigozi.”Nuko Yeremiya abigenza atyo.
13Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukuramu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe.
14Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyanaumuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w'inzu y'Uwiteka,umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubazantugireicyoumpisha.”
15Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugirainama ntuzanyumvira.”
16Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwitekauhoraho waduhayeubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y'abo bantu bahigaubugingo bwawe.”
17Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babulonini bwoubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, naweuzabaho n'ab'inzu yawe.
18Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni, uyu murwauzatangwa mu maboko y'Abakaludayakandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’”
19Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”
20Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze,umvira ijwi ry'Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwouzamererwa neza kandiubugingo bwawe buzarama.
21Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:
22Dore abagore bose basigaye mu nzu y'umwami w'u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by'umwami w'u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutseuremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusayamu byondo, bisubiriye inyuma.’
23“Kandi bazajyana abagore bawe bose n'abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwouzajyanwa n'ukubokok'umwami w'i Babuloni, kandi uyu murwauzatwikwa ari woweuzize.”
24Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugiraumuntuumenya ayo magambo, nawe ntuzapfa.
25Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiyeumwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandiutubwire icyoumwami yakubwiye’,
26mazeuzabibwire uti ‘Ninginzeumwami ngo atansubizakwa Yonatani nkahagwa.’”
27Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n'ibyoumwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvuganana we, kuko ari nta cyo bamenye.
28Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe.