1Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jyeugarukira, nukurahoibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandiuzarahira uti
2‘Ndahiye Uwitekauhoraho w'ukuri,utabera kandiukiranuka’, maze amahanga aziheshaumugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”
3Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b'u Buyudan'ab'i Yerusalemu ati “Nimurimeimishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
4Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyudan'abaturageb'i Yerusalemu,uburakari bwanjye butazabumezenk'umurirobugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububibw'ingeso zanyu.
5“Mumenyeshe u Buyudakandi mwamamaze n'i Yerusalemu muti ‘Nimuvuzeimpanda mu gihugu, murangururemuvugemuti: Nimuteranire hamwe tujye mu miduguduigoswe n'inkike.’
6Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushyemuzuyaza, kuko ngiye kuzanaicyago kizaturukaikasikazi no kurimbuka gukomeye.”
7Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandiumurimbuzi w'amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyaweumwirare, n'imiduguduyawe ikaba imisaka igasigara itagirauyituyemo.
8Nuko nimukenyere ibiguniramucureumuborogo murire, kukouburakari bukazebw'Uwiteka butatuvuyeho.
9Uwiteka aravuga ati “Uwo munsiumutimaw'umwamiuziheba, n'imitima y'ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n'abahanuzi bazashoberwa.”
10Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, niukuriwashutse aba bantu n'ab'i Yerusalemu ubwo wavugagauti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”
11Icyo gihe ubu bwoko n'ab'i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebeumuyagautwitseuturutse mu misozi yo mu butayuuteraumukobwa wanjye, ari bo bantu b'ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,
12ahubwo niumuyagausumbyeibyo, ni wouzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”
13Dore azaza ameze nk'ibicu, n'amagare ye y'intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiyekunyagwa!
14Yewe Yerusalemu we,uhagiraumutimawawe ho ibyaha kugirangourokoke. Uzahorana imigambi yawe mibiuzageze ryari?
15Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z'ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.
16“Mubitekerereze amahanga, dore muburirei Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturukamu gihugu cya kure, kandi bahuruzaingoma yo guteraimiduguduy'u Buyuda.
17Barahakubye bameze nk'abarinzi b'umurimakuko hangomeye.’”Ni ko Uwiteka avuga.
18“Inzira yawe n'imirimo yawe ni byo bigutejeibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Niukuribiragusharirira kuko bikugezemu mutima.”
19Ye baba we, ye baba we! Mfiteumubabaro mu gisenge cy'umutima,umutimawanjyeurandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry'impanda n'induru z'intambara mutimawanjye.
20Kurimbuka guhamagaraukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n'inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
21Nzahereza he ndeba ibendera ry'intambara, kandi nkumva ijwi ry'impanda?
22Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, baziubwenge bwo gukoraibyaha ariko gukoraneza ntibabizi.
23Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimoubusa, n'ijuru na ryo nta mucyo rifite.
24Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n'iyindi yose na yo inyeganyega.
25Nitegereje mbona nta muntuuhari, n'ibisiga byose byo mu kirere byahunze.
26Nitegereje mbona ahantu hariuburumbuke harabayeubutayu, n'imiduguduyabo yose yasenyukiyeimbere y'Uwiteka ku bw'uburakari bwe bukaze.
27Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
28Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamoumwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”
29Umuduguduwoseuhungishwa n'urusakurw'abagendera ku mafarashi n'abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi buriraibitare, imiduguduyose barayireka ntihagirauyisigaramo.
30Nawe ubwouzasenywauzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba,ukirimbisha ibyambarwa by'izahabu,ukisiga irangi ku masouzabawirimbishirijeubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahigaubugingo bwawe.
31Kuko numvise ijwi nk'iry'umugoreuri ku nda no gushinyiriza nk'ubyarauburiza, ijwi ry'umukobwa ari we Siyoniuzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kukoumutimawanjyeurabiraniye imbere y'abanyica!”