Yer 40:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururuamuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.

2Umutware w'abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,

3kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuyeku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.

4Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukurehoiminyururuiri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloniuze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayourorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, ahoubonahakubonereye abe ari ho ujya.”

5Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayousange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwoumwami w'i Babuloniyagizeumutegeka w'imiduguduy'u Buyudaubanena we no muri rubanda, cyangwa ujye ahoubonahagutunganiye hose.”Nukoumutware w'abarinzi amuha impamba n'impano, aramurekura aragenda.

6Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.

7Nuko abatware b'ingabo zari mu misozi, boubwabo n'abantu babo bumvise yukoumwami w'i Babuloniyagize Gedaliya mwene Ahikamuumutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n'abagore n'abana n'abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,

8baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumetina bene Efayi b'i Netofa, na Yezaniyaumwana w'umuntu w'i Māka bo n'abantu babo.

9Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n'abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyobokeumwami w'i Babuloni, kandi muzabaamahoro.

10Nanjyeubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludayabazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n'amatunda byo mu cyi n'amavuta ya elayo, mubyuzuzeibibindi byanyu kandi mube mu miduguduyanyu mwahindūye.”

11Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n'abari mu bihugu byose, bumvise koumwami w'i Babuloniyasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,

12nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy'u Buyudakwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n'amatunda byo mu cyi byinshi cyane.

13Maze kandi Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati

14“Mbese ntuzi yuko Bālisiumwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?”Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera.

15Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati “Ndagusabaundeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, n'abasigaye b'i Buyudabashira?”

16Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati “Uramenye ntuzakore ibyo kukoumubeshyeye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>