1Maze abatware b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose,uhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi, basangaumuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
2“Turagusabadukundire kugutakambira kugirangoudusabire ku Uwiteka Imana yawe, n'aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk'ukouturebauku,
3kugirango Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramon'uko dukwiriye kugenza.”
4Nukoumuhanuzi Yeremiya arabasubizaati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusabaUwiteka Imana yanyu nk'uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubizacyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.”
5Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubereumuhamya w'ukurikandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumahoyose
6naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugirango tumererwe neza tubitewe n'uko twumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”
7Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya.
8Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu boseuhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi,
9arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti
10‘Nimukomeza kugumamuri iki gihugu ni ho nzabubakakandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujijeikibi nabagiriye.
11Ntimugatinyeumwami w'i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugirango mbarokore mubakize.
12Kandi nzabaha igikundiro kugirango abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’
13“Ariko nimuvugamuti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti
14‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry'impanda ndetse ntituhabure n'ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,
15nuko noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe abasigaye i Buyudamwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugirango mwimukireyo,
16mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n'inzara yabateragaubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.
17Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugirango bimukireyo, bazicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nta n'umwe wo muri bouzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’
18“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk'ukoumujinya wanjye n'uburakari bwanjye bukazebyaroshywe ku baturageb'i Yerusalemu, ni ko namweuburakari bwanjye bukazebuzabarohwaho mugezemuri Egiputa, kandi muzabaibivume n'igitangarirwa, n'ibicibwa n'igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kurebaaha hantuukundi.’
19“Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b'i Buyudamwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
20Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyoseuzakitubwire, natwe tuzagikora.’
21None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu ry'ibyo yabantumyeho byose.
22Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n'inkota n'inzara n'icyorezo aho mushaka kujya gutura.”