1Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,
2Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n'abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvugango ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’
3Ahubwo Baruki mwene Neriya ni weutukugabiza kugirango dutangwe mu maboko y'Abakaludayabatwice, kandi batujyane i Babulonituri imbohe.”
4Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry'Uwiteka ngo bature mu gihugu cy'u Buyuda.
5Ahubwo Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bajyana abasigaye b'i Buyudabose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no guturamu gihugu cy'u Buyuda:
6si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b'umwami,umuntu wese Nebuzaradaniumutware w'abarinzi yari yeguriyeGedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n'umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.
7Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry'Uwiteka, maze bagera n'i Tahapanesi.
8Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
9“Itorere amabuye manini,uyahishe rwihishwa munsi y'amatafari ashashe ku irembo ry'inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b'i Buyudababireba, mazeubabwire uti
10‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutumanzane Nebukadinezariumwami w'i Babuloniumugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y'ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry'ubwami hejuru yayo.
11Nuko azaza yubikeigihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n'abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.
12Kandi nzakongezaumuriromu ndaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk'ukoumwungeri yambaraumwambaro we, kandi azahava amahoro.
13Azamenagura n'inkingi z'amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’”