1Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n'i Tahapanesi, n'i Nofu no mu gihugu cy'i Patirosi riti
2“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n'imiduguduyose y'u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
3bitewe n'ibibi byabo, ibyo bakoze kugirango bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’
4Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’
5Ariko ntibarakumvira, habe no gutegaamatwi ngo bahindukirebave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
6Ni cyo cyatumyeumujinya wanjye n'uburakari bwanjye bisukwa ku miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk'uko biri n'uyu munsi.
7“Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukoreraubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamoumugabon'umugore,umwana muto n'uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugireuwo musigarana?
8Kuko mundakarisha imirimo y'amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukabaibivume n'ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.
9Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n'ibibi by'abami b'u Buyudan'ibibi by'abagore babo, n'ibibi byanyuubwanyu n'ibibi by'abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu?
10Ndetse kugezaubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n'imbere ya ba sogokuruza.’
11“Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n'ab'i Buyudabose nzabaca.
12Maze n'abasigaye b'i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n'inkota n'inzara,uhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi, bazapfa bazize inkota n'inzara, bazaba ibivume n'ibitangarirwa, n'ibicibwa n'ibiteye isoni.
13Niukuriabatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk'uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n'inzara n'icyorezo,
14bitume hatagira uwo mu basigaye b'i Buyudabagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyouzabirokoka ngo asigare, asubiremu gihugu cy'u Buyudaaho bifuza gusubirango bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’”
15Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n'abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubizaYeremiya bati
16“Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose.
17Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukirimu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
18Arikouhereye igihe turorereye koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n'inkota n'inzara.
19“Kandi igihe twoserezagaumugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukiraamaturo y'ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukiraamaturo y'ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”
20Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n'abagore bamusubijebatyo ati
21“Mbese imibavu mwoshereje mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruzan'abami banyu, n'ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugereku mutima?
22Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n'ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n'igitangarirwa, n'ikivume kitagiraugituyemonk'uko bikiri n'uyu munsi.
23Mwosaga imibavu, mugacumuraku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.”
24Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n'abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe ab'i Buyudamwese abari mu gihugu cya Egiputa.
25Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n'abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n'amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.
26Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwe ab'i Buyudamwese mutuyemu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwaukundi n'akanwa k'umuntu wese w'i Buyudauri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwitekauhoraho.’
27Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, siukubagirira neza. Kandi abantu b'i Buyudabose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n'inkota n'inzara, kugezaubwo bazashiraho rwose.
28Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubiremu gihugu cy'u Buyudaari bake, nuko abasigaye b'i Buyudabose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
29Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugirango mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
30Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofuraumwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahigaubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiyaumwami w'u Buyudamu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, wariumwanzi we wahigagaubugingo bwe.’”