Yer 45:1-5 BYSB2001 - Bible AI

1Ijamboumuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyudaati

2“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti

3‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’”

4Uku abe ari kouzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n'icyo nateye nk'insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.

5Mbese naweurishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye gutezaabantu bose ibyago, arikoubugingo bwawe nzabugutabaruriraahouzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>