Yer 49:1-39 BYSB2001 - Bible AI

1Ibya bene Amoni.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamuari weuzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu miduguduyaho?

2Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.

3Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b'i Raba mwe, nimuriremukenyere ibigunira, muboroge mwirukirehirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamuazajyanwa ari imbohe, abatambyi be n'ibikomangoma bye bari kumwe na we.

4Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n'umubande waweurumbuka, wa mukobwausubirainyuma we? Yiringiragaubutunzi bwe ati ‘Ni ndeuzantera?’

5Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kuguteraubwoba buzaturukamu bagukikije bose, kandi muzirukanwaumuntu wese aboneze inzira y'imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’

6“Ariko hanyuma nzagarura imbohe z'Abamoni.”Ni ko Uwiteka avuga.

7Ibya Edomu.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukirii Temani? Inama z'abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

8Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukiremuhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturageb'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.

9Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?

10Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n'abaturanyi be, na we ntakiriho.

11Siga impfubyi zawe nzazirera, n'abapfakazi bawe banyizere.”

12Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe niukuribazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagendaudahanwe? Ntuzagendaudahanwe, ahubwouzakinyweraho niukuri.

13Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n'igiteye isoni, n'amatongo n'igicibwa, kandi imiduguduyaho yose izahora ari amatongo.’

14“Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururirekurwana.’

15Dore nakugizemuto mu banyamahanga n'insuzugurwa mu bantu.

16Ku bw'igitinyiro cyaweubwibone bw'umutimawawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we,ukigumiramu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.

17“Kandi Edomu hazaba igitangarirwa,uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n'ibyago byaho byose.

18Nk'uko i Sodomu n'i Gomora n'imiduguduyari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntuuzahaba kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira.”Ni ko Uwiteka avuga.

19“Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzurewa Yorodani atereubuturobukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye,uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni ndeuhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeriuzanyīmīra ni nde?”

20Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n'imigambi yagambiriye ku baturageb'i Temani. Niukuribazabakururababajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Niukuriubuturobwabo azabuhinduriraamatongo hejuru yabo.

21Isi itigiswa n'urusakurwo kugwa kwabo, baratakaurusakurwabo rwumvikanye rugerano ku Nyanja Itukura.

22Umva azazamuka agurukank'igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsiumutimaw'intwari zo muri Edomuuzabank'uw'umugoreuri ku nda.

23Iby'i Damasiko.
I Hamati no mu Arupadihakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.

24I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahindaumushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifataumugoreuri ku nda.

25Umurwaushimwa wanezezaga ko waretswe!

26Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n'ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

27Kandi nzashumikainkike z'i Damasiko,umuriroukongore ingoro za Benihadadi.

28Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyatsinze.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke muterei Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba.

29Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangururabababwire bati ‘Ibiteyeubwoba biri impande zose!’

30“Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturageb'i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.

31Nimuhagurukemuzamuke mutereubwoko buguweneza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n'ibihindizo, bwituriyeukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.

32“Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.

33N'i Hasori hazabaubuturobw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntuuzahatura kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira.”

34Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiyaumwami w'u Buyudaatangiye kwima riti

35“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvunaimiheto y'Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.

36Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by'ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.

37Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahigaubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,

38kandi nzatereka intebe yanjye y'ubwami muri Elamu, nzaharimburiraumwami wabo n'ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.

39Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’”Ni ko Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>