Yer 5:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Nimwiruke mukubitehirya no hino mu nzira z'i Yerusalemu, maze murebekandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabonaumuntu naho yaba umweukoraibitunganye agashakaukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.

2Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwitekauhoraho”, niukuribarahira ibinyoma.

3Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubisentibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harushaubutaregukomera, ariko banze kugaruka.

4Ni ko kuvuganti “Niukuriaba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y'Uwiteka cyangwa amateka y'Imana yabo.

5Ngiye gusanga abakomeye mvuganena bo, kuko ari bo bazi inzira y'Uwiteka n'amateka y'Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwicaubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye.

6Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y'imiduguduyabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumurobyabo ari byinshi, no gusubirainyuma kwabo kwaragwiriye.

7Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiyebamaze guhagabarasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y'abamaraya.

8Bari bameze nk'amafarashi abyibushyeyiragiye,umuntu wese yivugiraku mugorew'umuturanyi we.

9Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandiubwoko nk'ubuumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?

10“Nimwuriremujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyurehoamashami yaho kuko atari ay'Uwiteka.

11Kuko inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda yankoreye iby'uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga.

12Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n'ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona,

13ba bahanuzi bazahindukaumuyaganta jambo ry'ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’

14“Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n'amagambo yanjye nzayagiraumuriromu kanwa kawe azabatwike.

15Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyangautaziururimirwaryo, haba no kumva icyo bavuga.

16Ikirimba cyabo ni nk'imva irangaye, bose ni intwari.

17Bazarya bamarehoumusaruro wawe n'ibyokurya byawe, iby'abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n'amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n'imitini yawe, n'imiduguduyawe n'inkike z'amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota.

18“Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga.

19Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’Uzabasubizeuti ‘Nk'uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by'amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’

20“Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyudamuti

21‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw'abapfapfa batagiraumutimamwe, mufiteamaso ntimubonekandi n'amatwi mtimwumve.

22Mbese ntimunyubaha?’Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindiraumushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyehoumusenyi kubaurugabano rw'inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.

23Ariko ubwo bwoko bufiteumutimawinangiye w'ubugome, baragomye barigendera.

24Ntibarushyabibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubaheUwiteka Imana yacu iduhe imvura y'umuhindo n'iy'itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’

25Ibicumurobyanyu ni byo byakuyehoibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza.

26“Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk'abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu.

27Nk'urutanda rwuzuyemoinyoni ni ko amazu yabo yuzuyemouburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire.

28Barahonjotse baciyeumubiri, niukuriimirimo y'ibyaha byabo barayikabya. Kuburanantibaburanira impfubyi kugirango zigubwe neza, kandi ntibaciraumukeneurubanza rutabera.

29Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandiubwoko nk'ubuumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?

30“Ikintu gitangaza kandi cyangwaurunukacyabonetse mu gihugu.

31Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>