1Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babulonino ku gihugu cy'Abakaludaya, arivugishaumuhanuzi Yeremiya.
2Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babulonihanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutseumutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
3“Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
4“Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n'aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.
5Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuzen'Uwiteka, musezerane isezerano ry'iteka ritazibagirana.’
6“Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n'abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musoziumwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.
7Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturihokuko bacumuyeku Uwiteka, ari we buturobwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’
8“Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy'Abakaludayamumerenk'amasekurumey'ihene ajya imbere y'imikumbi.
9Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy'ikasikazi, nyateze i Babulonibahatezeurugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk'iy'intwari y'umukogoto, nta wuzagarukaubusa.
10Kandi i Bukaludayahazabaumunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga.
11“Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyagaumwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushyenk'ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk'amafarashi akomeye,
12nyoko azakozwa isoni rwose,uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw'inyuma mu mahanga, amere nk'igihugu cy'ubukunakidaturwa kandi gikakaye.
13Ntihazaturwa ku bw'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloniwese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.
14“Nimutezeurugamba rwo kugotai Babulonimwa bafozi b'umuhetomwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuyeku Uwiteka.
15Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk'uko hagiriye abandi.
16Ababibyi b'i Babulonin'abatemesha imihoro mu gihe cy'isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatumaumuntu wese asubiramu bwoko bwe, kandiumuntu wese azahungira mu gihugu cy'iwabo.”
17Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n'umwami wo mu Ashuri, noneubuheruka Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyamuvunnyeamagufwa.
18Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhanaumwami w'i Babulonin'igihugu cye nk'uko nahannyeumwami wo mu Ashuri.
19Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumelin'i Bashani, kandiubugingo bwe buzaragira mu mpinga z'imisozi ya Efurayimu n'i Galeyadi.
20Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumurocya Isirayeli kizashakwa kibure, n'ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.”Ni ko Uwiteka avuga.
21Zamukautereigihugu cy'i Meratayimu,ugitereuteren'abaturageb'i Pekodi,ubicekandiubarimbure rwose,ubakurikirane,ukoreuko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
22Urusakurw'intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.
23Yemwe, inyundo y'isi yose ko yacitse igatāna! I Babulonihahindutse amatongo mu yandi mahanga!
24Nagutezeumutegononeuwuguyemoyewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka mazeurafatwa.
25Uwiteka yakinguyeububikobwe bw'intwaro avanamo intwaro z'uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afiteumurimowo gukoramu gihugu cy'Abakaludaya.
26Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugiraicyaho musiga.
27Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n'umunsi wo guhanwa kwabo!
28Ijwi ry'impunzi zirokotse mu gihugu cy'i Babuloniryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k'Uwiteka Imana yacu, ihōreraurusengero rwayo.
29Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b'imiheto bose. Mutezeurugamba muhagote ntihagire n'umwe wahousimbuka, muhiture ibihwanye n'imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagizeubwibone hagasuzuguraUwiteka, Uwera wa Isirayeli.
30Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.
31Doreuranyiteje yewe mwibone we, kukoumunsi waweugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
32Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongezaumuriromu miduguduye mazeutwike abamukikije bose.
33Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n'aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.
34Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugirango aruhureisi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
35“Inkota igeze ku Bakaludayano ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.
36Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.
37Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw'abanyamahanga babarimo, bazaba nk'abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.
38Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy'ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwayeumutima.
39“Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n'amasega ari ho bizaba, n'imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.
40Uko Imana yarimbuye i Sodomu n'i Gomora n'imiduguduyegeranye na ho, ni ko na ho nta muntuuzahatura, kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga.
41“Dore hajeubwoko buturutse ikasikazi, kandiubwoko bukomeye n'abami benshi bazahagurutswabava mu mpera z'isi.
42Bitwaje imiheto n'amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk'inyanja kandi bagendera ku mafarashi,umuntu wese atejeurugamba nk'umuntuugiyemu ntambara, baraguteyewa mukobwa w'i Babuloniwe.
43Umwami w'i Babuloniyumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n'umubabaro nk'uw'umugoreuri ku nda.
44“Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzurewa Yorodani atereubuturobukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye,uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni ndeuhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n'umwungeriuzanyimīra ni nde?”
45Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babulonin'imigambi yagambiriye ku gihugu cy'Abakaludaya. Niukuribazabakururababajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Niukuriubuturobwabo azabuhinduriraamatongo hejuru yabo.
46Isi itigiswa n'urusakurwo kunyagwa kw'i Babuloni, kandi gutakakumvikana mu mahanga.