Yer 51:1-64 BYSB2001 - Bible AI

1Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babulonin'abatuye i Lebukamayiumuyagaurimbura.

2Kandi nzohereza abagosozi i Babulonibahagosore, igihugu cyabo bagisigemoubusa, kuko ku munsi w'amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.

3Umufoziw'umuhetoye guforaumuhetowe, ye gutabara yambayeumwambaro we w'ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n'ingabo zaho zose.

4Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy'Abakaludaya, n'abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.

5Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemoibicumurobacumuyeku Uwera wa Isirayeli.

6Nimuhunge muve muri Babuloniumuntu wese akize amagara ye, muticwa muhoweigicumurocyaho kuko ari igihe cyo guhōra k'Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.

7I Babulonihahoze ari igikombe cy'izahabu mu ntoki z'Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.

8I Babulonihaguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushakeumutiwo kuvurauburibwe bwaho, ahari hakira.

9Twashatse gukizai Babuloniariko ntibyashobotse, nimuhareke kandiumuntu wese asubiremu gihugu cy'iwabo, kukourubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugeramu kirere cyo hejuru.

10“Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoniumurimow'Uwiteka Imana yacu.

11“Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukijeimitima y'abami b'Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloningo aharimbure, kuko ari uguhōra k'Uwiteka ahōreraurusengero rwe.

12Nimushinge ibendera ku nkike z'i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n'abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturageb'i Babuloniakabisohoza.

13Yeweutuyeku mazi menshi, wagwijeubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n'uburakari bwawe.

14Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Niukurinzakudendezaho ingabo zimeze nk'ubuzikira zikuvuzehoinduru.’

15“Yaremesheje isiububasha bwe, yakomeresheje isiubwenge bwe, kandiubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.

16Iyo aranguruyeijwi rye mu ijuru haba guhorera kw'amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakuraumuyagamu bubikobwe.

17Umuntu wese ahindutse nk'inka abuzeubwenge,umucuziw'izahabu wese akojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.

18Ni iby'ubusa, niumurimow'ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.

19Uriumwandu wa Yakobo ntameze nk'ibyo, kuko ari we Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli niumuryango w'umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

20“Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n'intwaro z'intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.

21Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n'uyigenderaho,

22ni wowe nzavunagurisha igare ry'intambara n'ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n'abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n'ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n'inkumi.

23Ni wowe nzavunagurishaumwungeri n'umukumbi we, ni wowe nzavunagurishaumuhinzi n'inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n'ibisonga.

24“Nzitura i Babulonin'abatuye i Bukaludayabose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.

25“Dore ndakwanze wa musoziurimbura we, ni ko Uwitekaurimbura isi yose avuga, nzakuramburirahoukubokokwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhinduraumuyonga.

26Kandi nta buye ry'impfurukabazakuvanamo habe n'ibuye ry'urufatiro, ahubwouzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.

27“Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurireamahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n'ab'i Mini, n'abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekereumugaba, muhateze amafarashi azamuka nk'ubuzikira.

28Nimuteguze amahanga azahatera, abami b'Abamedi n'abategeka babo n'ibisonga byabo byose, n'ibihugu byose bitegekwa na bo.

29Nuko igihugu kiratigita kigiraumubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloniigihamye yo guhindura igihugu cy'i Babuloniamatongo, ntikigireugituramo.

30Intwari z'i Babulonizatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk'iz'abagore,ubuturobwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.

31Intumwa y'impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n'imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikireumwami w'i Babuloniyukoumurwa we wafashwe impande zose,

32ngo ibyambu byakinzwe, n'icyanya cy'imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiyeubwoba.”

33Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w'i Babuloniameze nk'imbuga ihurirwaho mu gihe cy'ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy'isarura rye kikagera.

34Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimoubusa, yamize nk'ikiyoka, inda ye yayujujemoibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.

35Urugomonagiriwe n'urwagiriweumubiriwanjye rube kuri Babuloni. Uko ni koumuturagew'i Siyoni azavuga, kandiutuyei Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’”

36Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n'amasōko yaho nyazibe.

37I Babulonihazahinduka ibirundo n'ubuturobw'imbwebwe n'igitangarirwa n'icyimyozwa, nta wuzahatura.

38Bazatontomera icyarimwe nk'intare, bazakankama nk'imigunzu y'intare.

39Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugirango bishime basinzireubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.

40Nzabamanukanank'abana b'intama bajyanywe mu rubagiro, nk'amasekurumey'intama n'ay'ihene.

41“Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y'isi yose! Yemwe, i Babuloniko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!

42Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n'umurabawayo mwinshi.

43Imiduguduyaho yahindutse amatongo n'umukakaro n'ikidaturwa, igihugu kitabamoumuntu kandi ntihagireumwana w'umuntuukinyuramo.

44Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokerahoukundi. Niukuriinkike z'i Babulonizizariduka.

45“Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo,umuntu wese yikizeuburakari bw'Uwiteka bukaze.

46Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwakauzabahanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomomu gihugu,umutware agatera undi.

47Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by'i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.

48Maze ijuru n'isi n'ibirimo byose bizishima kuri Babulonibivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.

49Nk'uko i Babulonihagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.

50“Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukirikure kandi mutekereze i Yerusalemu.

51“Dukozwe n'isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuyemu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturobwera bwo mu nzu y'Uwiteka.”

52Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y'inkomere.

53Naho i Babulonihazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.

54“Ijwi ryo gutakarije riturutse i Babuloni, n'iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy'Abakaludaya!

55Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk'amazi menshi, amajwi yayo arahorera

56kukoumurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, niukuriizitūra.

57Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n'abanyabwenge baho, abategeka baho n'ibisonga byaho n'intwari zaho, na bo bazasinziraubudakanguka.”Byavuzwe n'Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.

58Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babulonizizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusan'amahanga na yo azaba yararuhiyeumuriro, kandi bazacogora.”

59Ijamboumuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiyaumwami w'u Buyudai Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yariumutware w'abashashi.

60Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n'amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.

61Yeremiya abwira Seraya ati “Nugerai Babulonintukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandiuzavuge uti

62‘Yewe Uwiteka wavuze iby'aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagirauhaba, ariumuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’

63Nuko nurangiza gusomaiki gitabouzagihambireho ibuye,ukijugunye mu ruzi Ufuratehagati

64mazeuvugeuti ‘Uku ni ko i Babulonihazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’”
Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yeremiya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>