Yer 52:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yariumukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.

2Akorera ibibi imbere y'Uwiteka, nk'uko Yehoyakimu yagenje kose.

3Uburakari bw'Uwiteka bwageze i Yerusalemu n'i Buyuda, kugezaubwo yabirukanye ngo bamuve imbere.
Sedekiya agomeraumwami w'i Babuloni.

4Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniwe n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubakaibihome impande zose.

5Nukoumurwauragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n'umwe w'Umwami Sedekiya.

6Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w'uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.

7Mazeumurwaucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murimaw'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludayabari bagoseumudugudu).

8Maze ingabo z'Abakaludayazikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by'i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.

9Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyiraumwami w'i Babulonii Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amuciraurubanza.

10Nukoumwami w'i Babuloniyicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n'ibikomangoma by'i Buyudabyose abyicira i Ribula.

11Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururuamujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y'imbohe arinda agwamo.

12Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.

13Atwika inzu y'Uwiteka n'ingoro y'umwami n'amazu y'i Yerusalemu yose, n'inzu y'umuntuukomeye wese, arayitwika yose.

14Ingabo zose z'Abakaludayazari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.

15Maze Nebuzaradaniumutware w'abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n'abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n'impunzi zacikiye ku mwami w'i Babuloni, n'abandi bantu bari basigaye.

16Ariko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n'abahinzi.

17Maze Abakaludayabamenagura inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka, n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyo mu nzu y'Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.

18Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibifashi n'imbehe n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose.

19N'ibikombe n'ibyotero n'inzabya n'ibyungu, n'ibitereko by'amatabaza n'indosho n'udukombe, ibintu by'izahabu n'iby'ifeza,umutware w'abarinzi arabijyana.

20Inkingi zombi n'igikarabiro kidendeje, n'amapfizi cumi n'abiri y'imiringa yari munsi y'ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.

21Inkingi na zo zari imiheha,uburebure bw'inkingi imwe bwari mikono cumi n'umunani. Umugoziwariuyisanganije wari mikono cumi n'ibiri, n'umubyimba w'umuringa wariufiteintoki enye,

22kandiumutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw'umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n'urushundura, hariho n'amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n'amakomamanga.

23Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongourwenda n'atandatu, n'amakomamanga yari ahunzweku rushundura yari ijana.

24Umutware w'abarinzi ajyana Serayaumutambyi mukuru, na Zefaniyaumutambyi wa kabiri n'abakumirizi batatu,

25no mu murwa ahakuraumutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugabaw'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.

26Maze Nebuzaradaniumutware w'abarinzi arabajyana, abashyiraumwami w'i Babulonii Ribula.

27Umwami w'i Babuloniarabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.
Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.

28Umubarew'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.

29Mu mwaka wa cumi n'umunaniwa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.

30Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.

31Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakiniumwami w'u Buyudaari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodakiumwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubizaYehoyakiniumwami w'u Buyudaicyubahiro, amuvanamu nzu y'imbohe,

32amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.

33Amukuramu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubahokwe.

34Umwami w'i Babuloniyamuhagaibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubahokwe arinda atanga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>