Yer 8:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y'abami b'i Buyudan'amagufwa y'ibikomangoma byabo, n'amagufwa y'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abaturageb'i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,

2kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwacyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.

3Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutirakuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4“Maze kandiuzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwaubutazabyuka? Umuntu yayoba inziraubutazayigarukamo?

5None se ubu bwoko bw'i Yerusalemu kuki bwasubiyeinyuma bukagenderanirako, bagundirauburiganya bakanga kugaruka?’

6Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivudukaijya mu ntambara.

7Niukuriigishondabagabo kigurukiramu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.

8Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y'Uwiteka ari hamwe natwe?’Ariko dore ikaramu ibeshya y'abanditsi yayahinduye ibinyoma.

9Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?

10Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubahaabandi, n'imirima yabo nzayiha abazayizungura, kukouhereye ku mutoukageza no ku mukurubose bihaye gushaka indamu mbi,uhereye ku muhanuziukageza no ku mutambyi bose bakora iby'uburiganya.

11Urugumarw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.

12Mbese hari isoni bagize bamaze gukoraibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukiranzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.

13“Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n'ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.”Ni ko Uwiteka avuga.

14Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu miduguduy'ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhayekunywaamazi akarishye kuko twacumuyeku Uwiteka.

15Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy'umukironone habaye impagarara.

16Imifuho y'amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n'urusakurwo kwivuga kw'amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n'ibikirimo byose, n'umurwa n'abawutuyeho.

17Dore ngiye kohereza inzoka n'impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.

18Ye baba we, icyampa ihumureryo kumaraumubabaro! Umutimawanjyeurihebye.

19Nimwumve ijwi ryo gutakakw'abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?”
Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n'ibitagiraumumaroby'inzaduka?

20Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.

21Mbabajwe n'umubabaro w'abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.

22Mbese i Galeyadi nta muti womorauhaba? Kukiurugumarw'ubwoko bwanjye rutakize?

23Ye baba we, icyampaumutwe wanjyeukabamo iriba ry'amazi, n'amaso yanjye akaba isōko y'amarira kugirango ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>