Yer 9:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugirango nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya!

2Baforaururimirwabo nk'umuhetorukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko siukurikubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.

3Umuntu wese muri mwe ajye yirindaumuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandiumuturanyi wese azajya asebanya.

4Umuntu wese azashukaumuturanyi we kandi ntibazavugaukuri, bamenyerejeururimirwabo kuvugaibinyoma, bahora birushyabakora ibibi.

5Urugo rwaweurutujemu buriganya,uburiganya ni bwo butumabanga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.

6Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye niukuhe?

7Ururimirwabo ni nk'umwambi wicana, ruvugaiby'uburiganya. Umuntu wese avuganaamahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutimawe amuciriye igico.

8Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbeseubwoko nk'ubwoumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?

9“Imisozi nzayiririra mboroge, n'ibyanya byo mu butayunzabigiriraumubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n'ijwi ry'amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n'amatungo byarahunze, birigendera.

10“I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habeubuturobw'ingunzu, n'imiduguduy'u Buyudanzayigira amatongo habe ikidaturwa.”

11Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugirango abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagirauhanyura?

12Uwiteka ni ko kuvugaati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,

13ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruzababigishije.

14Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuhauburozibwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywaamazi akarishye.

15Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruzabatigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugezaubwo nzabatsembaho.’”

16Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumireabagore b'abahanga baze.

17“Kandi batebuke batuborogere, kugirango amaso yacu avemo amarira atemba, n'ibihene byacu bihongobokemo amazi.

18“Kuko ijwi ry'umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n'isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’

19“Ariko nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n'umuntu wese yigisheumuturanyi we kuganya,

20kukourupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira.

21Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z'abantu zizagwa hasi zibe nk'amase yo ku gasozi nk'ibihumbano bisigara inyuma y'usarura, zitazagirauzirarura.’”

22Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrātaubwenge bwe, n'intwari ye kwīrātaubutwari bwayo,umutunzi ye kwīrātaubutunzi bwe,

23ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwitekaugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.

24“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafiteumutimautakebwe:

25Egiputa n'u Buyudana Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>