1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.
2Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere.
3Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.
4Muri we harimoubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.
5Uwo Mucyouviramu mwijima, arikoumwijima ntiwawumenya.
6Harihoumuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana.
7Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera.
8Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo.
9Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikireumuntu wese.
10Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya.
11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.
12Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahayeubushobozi bwo kuba abana b'Imana.
13Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.
14Jambo uwo yabayeumuntu abana natwe (tubonaubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuyeubuntu n'ukuri.
15Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni weunduta, kuko yahozeho ntarabaho.’”
16Kandi ibimwuzuyeakaba ari byo twahaweho twese, niubuntu bukurikiraubundi,
17kuko amategeko yatanzwe na Mose, arikoubuntu n'ukuribyo byazanywe na Yesu Kristo.
18Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubonaImana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.
19Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubazabati “Uri nde?”
20Nuko ntiyabahishaukuri, ahubwo araberuriraati “Si jye Kristo.”
21Nuko baramubazabati “Tubwire, uri Eliya?”
Na we ati “Sindi we.”
Bati “Uri wa muhanuzi?”
Arabasubizaati “Oya.”
22Baramubazabati “None se uri nde ngo dusubizeabadutumye? Wowe wiyita nde?”
23Ati “Ndi ijwi ry'urangururiramu butayungo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'ukoumuhanuzi Yesaya yabivuze.”
24Abari batumwe bari Abafarisayo.
25Nuko baramubazabati “Noneubatiriza iki, koutariKristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”
26Yohana arabasubizaati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,
27uwo ni weunsimbura kandi ntibinkwiriye gupfunduraudushumi tw'inkweto ze.”
28Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
29Bukeyebw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana,ukurahoibyaha by'abari mu isi.
30Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazazaumugaboundutaubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’
31Icyakora sinari muzi, ariko kugirango yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”
32Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we.
33Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwouzabona Umwuka amanukiraakagwa kuri we, uwo ni weubatirisha Umwuka Wera’.
34Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.”
35Bukeyebw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri.
36Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.”
37Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.
38Yesu arahindukiraabona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?”Baramusubizabati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha)ucumbitse he?”
39Arababwira ati “Nimuze murahabona.”Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na weumwanya burīra.
40Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu.
41Abanza kubonamwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya”(risobanurwa ngo: Kristo).
42Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona,uzitwa Kefa.”(Risobanurwa ngo: ibuye).
43Bukeyebwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”
44Filipo uwo yari uw'i Betsayida,umuduguduw'iwabo wa Andereya na Petero.
45Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”
46Natanayeli aramubazaati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?”Filipo aramusubizaati “Ngwinourebe.”
47Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugahoati “Dore Umwisirayeli nyakuri,udafiteuburiganya.”
48Natanayeli aramubazaati “Wamenyeye he?”Yesu aramusubizaati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutininakubonye.”
49Natanayeli aramusubizaati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.”
50Yesu aramusubizaati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”
51Kandi arongera aramubwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.”