1“Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ariumujuran'umunyazi.
2Arikounyura mu irembo ni we mwungeri w'intama.
3Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
4Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.
5Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.”
6Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.
7Nuko Yesu arongera arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama.
8Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise.
9Ni jye rembo,umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabonaurwuri.
10Umujurantazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugirango ziboneubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
11“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
12arikouragirira ibihembo,utariumwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.
13Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.
14Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya
15nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.
16Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizabaumukumbi umwe, zigireumwungeri umwe.
17“Igituma Data ankunda ni uko ntangaubugingo bwanjye ngo mbusubirane.
18Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”
19Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo.
20Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”
21Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewena dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?”
22Icyo gihe hariumunsi mukuruwo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho.
23Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo.
24Abayuda baramugotabaramubazabati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristoutwerurire.”
25Yesu arabasubizaati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.
26Ariko ntimwizera kuko mutariabo mu ntama zanjye.
27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.
28Nzihaubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunuramu kubokokwanjye.
29Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunuramu kubokokwa Data.
30Jyewe na Data turi umwe.”
31Abayuda bongera gutoraamabuye ngo bayamutere.
32Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho niuwuhemurimomuri youbatera kuntera amabuye?”
33Abayuda baramusubizabati “Ku bw'imirimo myiza ntituguteraamabuye, ahubwo tuguhorakwigereranya, kuko uriumuntuukigira Imana.”
34Yesu arabasubizaati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?
35Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,
36mubwirira iki uwo Data yejeje akamutumamu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’?
37Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.
38Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimoubwayo, kugirango mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
39Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.
40Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo.
41Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuribyose.”
42Benshi bamwizererayo.