Yh 12:1-50 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

2Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.

3Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguzaumusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.

4Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati

5“Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”

6Icyatumye avuga atyo siukubabarira abakene, ahubwo ni uko yariumujurakandi ari we wariufiteumufukaw'impiya, akība ibyo babikagamo.

7Yesu aravuga ati “Nimumurekeayabikireumunsi nzahambwa,

8kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”

9Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo niukugirango barebe na Lazaro yazuye.

10Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,

11kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.

12Bukeyebwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,

13benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.”

14Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo

15“Witinya, mukobwa w'i Siyoni,
Dore Umwami wawe araje,
Ahetswe n'icyana cy'indogobe.”

16Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwaubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.

17Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamuberaabahamya.

18Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.

19Nuko Abafarisayo baravuganabati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”

20Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,

21basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kurebaYesu.”

22Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.

23Yesu arabasubizaati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabweubwiza bwe.

24Niukuri, niukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumahokonyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

25Ukundaubugingo bwe arabubura, arikouwangaubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

26Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.

27“Noneumutimawanjyeurahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkizaundokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?

28Data,ubahiriza izina ryawe.”
Nuko ijwi rivugiramu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”

29Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.”Abandi bati “Ni marayikauvuganye na we.”

30Yesu arabasubizaati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.

31Ubuurubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubuumutware w'ab'iyi si abaye igicibwa.

32Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.”

33Ibyo yabivugiyekugaragazaurupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.

34Rubanda baramusubizabati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumahoiteka ryose; none ni iki gitumyeuvugango ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”

35Yesu arababwira ati “Hasigayeumwanya muto,umucyoukirimuri mwe. Nimugende mugifiteumucyo butabiriraho mukirimu nzira, kukougenda mu mwijima atamenya iyo ajya.

36Mwizereumucyo mugifiteumucyo, kugirango mube abana b'umucyo.”
Yesu amaze kuvugaatyo aragenda, arabīhisha.

37Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,

38kugirango ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo
“Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise?
Kandiukubokok'Uwiteka kwahishuriwende?”

39Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvugaati

40“Yabahumye amaso, ibanangira imitima,
Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima,
Bagahindukirango mbakize.”

41Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonyeubwiza bwa Yesu akamuvuga.

42Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,

43kuko bakundaga gushimwa n'abantu kurutagushimwa n'Imana.

44Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeyeuwantumye,

45numbonye aba abonyeuwantumye.

46Naje mu isi ndiumucyo, kugirangounyizera wese ataguma mu mwijima.

47Arikoumuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jyeumuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no guciraabari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.

48Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afiteumuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka.

49Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha.

50Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>