Yh 13:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Umunsi wa Pasikautarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubirakuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugezaimperuka.

2Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshyaumutimawa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.

3Yesu amenye ko Se amweguriyebyose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubirakuri yo,

4ahagurukaaho yarīraga yiyamburaumwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.

5Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.

6Nuko yegera Simoni Petero na we aramubazaati “Databuja, ni woweunyoza ibirenge?”

7Yesu aramusubizaati “Ibyo nkora ubu ntubizi, arikouzabimenya hanyuma.”

8Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato kounyoza ibirenge.”
Yesu aramusubizaati “Nintakōza nta cyo tuzabaduhuriyeho.”

9Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwounyuhagire n'amaboko,umesen'umutwe.”

10Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”

11Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

12Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?

13Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.

14Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.

15Mbahaye icyitegererezo, kugirango mukorenk'uko mbakoreye.

16Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itarutauwayitumye.

17Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.

18“Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni weumbangiriyeumugeri.’

19Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugirango nibiba muzizere ko ndi We.

20Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandiunyemera aba yemeye n'Uwantumye.”

21Yesu amaze kuvugaatyo, ahagarikaumutimaarahamya ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

22Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.

23Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.

24Simoni Petero aramurembuza aramubazaati “Umubazeuwo avuze uwo ari we.”

25Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubazaati “Databuja, ni nde?”

26Yesu aramusubizaati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.”Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.

27Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyoukoragikore vuba.”

28Ariko nta n'umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.

29Kuko Yuda yari afiteumufukaw'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Gendaugureibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”

30Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.

31Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.

32Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri youbwayo, kandi izamwubahiriza vuba.

33Bana bato, ndacyari hamwe namweumwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.

34Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

35Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

36Simoni Petero aramubazaati “Databuja,urajya he?”
Yesu aramusubizaati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, arikouzahankurikira hanyuma.”

37Petero aramusubizaati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”

38Yesu aramusubizaati “Uzampfira? Niukuri, niukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika,utaranyihakana gatatu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>