1“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
2Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubateguriraahanyu.
3Kandi ubwo ngiye kubateguriraahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
4Kandi aho njya, inzira murayizi.”
5Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?”
6Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukurin'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
7Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”
8Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”
9Yesu aramubazaati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumyeuvugauti ‘Twereke Data wa twese’?
10Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Dataugumamuri jye ni weukoraimirimo ye.
11Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkoraubwayo.
12Niukuri, niukuri, ndababwira yukounyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data.
13Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugirango Data yubahirizwe mu Mwana we.
14Nimugiraicyo musabacyose mu izina ryanjye nzagikora.
15“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
16Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubananamwe ibihe byose,
17ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurorakandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
18“Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.
19Hasigayeumwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.
20Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukabamuri jye, nanjye nkaba muri mwe.
21“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni weunkunda, kandiunkunda azakundwana Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
22YudautariIsikariyota aramubazaati “Databuja, bibaye bite kougiyekutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?”
23Yesu aramusubizaati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzazaaho ari tugumanena we.
24Arikoutankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.
25“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,
26ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni weuzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
27“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
28Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta.
29Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere.
30Sinkivugananamwe byinshi, kukoumutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho,
31ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugirango ab'isi bamenye ko munkunda.
“Nimuhaguruketuve hano.