Yh 16:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1“Icyo mbabwiriye ibyo niukugirango hatagira ikibagusha.

2Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza,uzabica wese azibwira ko akoreye Imanaumurimo.

3Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4Ariko ibyo mbibabwiriye kugirango igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.
“Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

5Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

6Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuyeagahinda.

7“Ariko ndababwiraukuriyuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

8Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;

9iby'icyaha, kuko batanyizeye,

10n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzabamutakimbona,

11n'iby'amateka kukoumutware w'ab'iyi si aciriweho iteka.

12“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

13Uwo Mwuka w'ukurinaza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

14Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

15Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

16“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

17Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’”

18Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

19Yesu amenye ko bashaka kumubazaarababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

20Niukuri, niukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, arikoumubabaro wanyuuzahindukaumunezero.

21Umugoreiyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyoumwana amaze kuvukantaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'ukoumuntu avutse mu isi.

22Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntuuzawubaka.

23Uwo munsi nta cyo muzambaza. Niukuri, niukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24Kugezanone nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabemuzahabwa ngoumunezero wanyu ube wuzuye.

25“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

26Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

27kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

28Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubirekuri Data.”

29Abigishwa baravuga bati “Dore nonehoureruye, nta muganiuduciriye.

30Ubu tuzi yuko uzi byose kandi koutagomba koumuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

31Yesu arabasubizaati “None murizeye?

32Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butataneumuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

33Ibyo mbibabwiriye kugirango mugireamahoro muri jye. Mu isi mugiraumubabaro, ariko nimuhumurenanesheje isi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>