1Yesu amaze kuvugaibyo, yuburaamaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye,ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,
2nk'uko wamuhayeubutware ku bantu bose, kugirango abo wamuhayebose abaheubugingo buhoraho.
3Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuriyonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.
4Nakūbahishije mu isi, kuko narangijeumurimowampaye gukora.
5Na none Data, imbere yaweunyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.
6“Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abaweurabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.
7None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,
8kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuriko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.
9“Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
10kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.
11Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera,ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.
12Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretseumwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.
13Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagireumunezero wanjye wuzuremuri bo.
14Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi.
15Sinsaba koubakura mu isi, ahubwoubarinde Umubi.
16Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi.
17Uberesheukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
18Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,
19kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejweukuri.
20“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo,
21ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.
22Nanjye mbahayeubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.
23Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye,ukabakunda nk'uko wankunze.
24“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo baboneubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.
25Dataukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.
26Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngourukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”