1Yesu amaze kuvugaayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambukaumugeziwitwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be.
2Kandi na Yudaumugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n'abigishwa be kenshi.
3Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z'abasirikare n'abagaragu b'abatambyi bakuru n'ab'Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n'imuri n'intwaro.
4Yesu amenye ibyenda kumubahobyose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”
5Baramusubizabati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
Arababwira ati “Ni jye.”Na Yudaumugambanira yari ahagararanye na bo.
6Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi.
7Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?”
Bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
8Yesu arabasubizaati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka murekeaba bagende.”
9Yabivugiyeatyo kugirango rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzehon'umwe.”
10Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubitaumugaragu w'umutambyi mukuruamucaugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.
11Nuko Yesu abwira Petero ati “Subizainkota mu rwubatirwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”
12Nuko izo ngabo n'umutware wazo n'abagaragu b'Abayuda bafata Yesu baramuboha,
13babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wariumutambyi mukurumuri uwo mwaka.
14Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye koumuntu umwe apfira abantu.”
15Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n'umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw'umutambyi mukuru.
16Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n'umutambyi mukuru, arasohoka avuganan'umujaukumīra, nuko yinjiza Petero.
17Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriyamuntu?”
Aramusubizaati “Oya, sindiumwigishwa we.”
18Abagaragu n'abasirikare bari bahagaze aho, bacanyeumurirow'amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota.
19Nukoumutambyi mukuruabaza Yesu iby'abigishwa be n'ibyo yigishaga.
20Yesu aramusubizaati “Nigishaga ab'isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.
21Urambariza iki? Abumvaga ba ari boubazaibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.”
22Amaze kuvugaatyo, umwe mu basirikare wariuhagaze aho akubitaYesuurushyiati “Uku ni kousubizaumutambyi mukuru?”
23Yesu aramusubizaati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari nezaumpoye iki?”
24Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa,umutambyi mukuru.
25Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubazabati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?”
Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.”
26Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciyeugutwi aramubazaati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”
27Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika.
28Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukikongo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika.
29Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramuregaiki?”
30Baramusubizabati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.”
31Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumuciraurubanza nk'uko amategeko yanyu ari.”
Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwicaumuntu”,
32ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyeshaurupfu agiye gupfa.
33Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubazaati “Wowe uriumwami w'Abayuda?”
34Yesu na we aramubazaati “Mbese ibyoubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”
35Pilato aramusubizaati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab'ubwoko bwanyu n'abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”
36Yesu aramusubizaati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyabaubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko nonehoubwami bwanjye si ubw'ino.”
37Pilato aramubazaati “Noneho ga uriumwami?”
Yesu aramusubizaati “Wakabimenye ko ndiumwami. Iki ni cyo navukiyekandi ni cyo cyanzanye mu isi: niukugirango mpamyeukuri, uw'ukuriwese yumva ijwi ryanjye.”
38Pilato aramubazaati “Ukuri ni iki?”
Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.
39Icyakora mufiteumugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohoreraumwami w'Abayuda?”
40Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwoutubohorere Baraba.”Baraba uwo yariumwambuzi.