Yh 19:1-42 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubitaimikoba.

2Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri.

3Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w'Abayuda!”Bamukubitainshyi.

4Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”

5Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”

6Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!”
Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”

7Abayuda baramusubizabati “Dufiteitegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.”

8Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.

9Nuko yongera kwinjira mu rukikomaze abaza Yesu ati “Wavuye he?”
Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.

10Pilato aramubazaati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfiteububasha bwo kukurekura, kandi ko mfiteububasha bwo kukubamba?”

11Yesu aramusubizaati “Ntiwagiraububasha bwo kugiraicyountwarautabuhawebuvuyemu ijuru, ni cyo gitumaukungabije akurusha icyaha.”

12Uhereye ubwo Pilato ashakauburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyuurabautariincuti ya Kayisari, kukoumuntu wese wigizeumwami aba agomeye Kayisari.”

13Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayohitwa Gabata.

14(Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk'isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyuumwami wanyu.”

15Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukurehoumubambe!”
Pilato arababaza ati “Mbese mbambeumwami wanyu?”
Abatambyi bakuru baramusubizabati “Nta mwami dufitekeretse Kayisari.”

16Aherako aramubahango abambwe.
Nuko bajyana Yesu,

17asohoka yiyikorereyeumusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayohitwa i Gologota.

18Bamubambanaho n'abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.

19Pilato yandikaurwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.”

20Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufibw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.

21Nuko Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w'Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyiseumwami w'Abayuda.’”

22Pilato arabasubizaati “Icyo nanditse nacyanditse.”

23Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane,umusirikare weseumugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifiteumubariro, ahubwo yari iboshywe yoseuhereye hejuruukageza hasi.

24Nuko baravuganabati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebeuri bube nyirayo uwo ari we.”Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo
“Bagabanye imyenda yanjye,
Kandi bafindiraumwambaro wanjye.”
Nuko abasirikare babigenza batyo.

25Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.

26Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyuumwana wawe.”

27Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.”Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.

28Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvugaati “Mfite inyota.”

29Hari hateretse ikibindi cyuzuyevino isharira. Nuko benda sipongo yuzuyeiyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha.

30Yesu amaze gusomaiyo vino aravuga ati “Birarangiye.”
Acurikaumutwe,umutimauraca.

31Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yariumunsi mukuru, ni ko gusabaPilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.

32Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvunaamaguru, n'undi wariubambanywe na we bamugenza batyo,

33ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvunaamaguru,

34ariko umwe muri bo amucumitaicumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi.

35Uwabibonye ni weubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri, kandi azi ko avugaukuringo namwe mwizere.

36Kuko ibyo byabereyeho kugirango ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.”

37Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”

38Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yariumwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akurahointumbi ya Yesu.

39Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu.

40Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y'ibitare hamwe n'iyo mibavu, nk'uko Abayuda bagenzaga bahamba.

41Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamoumuntu.

42Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wariumunsi wo kwitegura kw'Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>