1Ku munsi wa gatatu hacyujijweubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.
2Yesu bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.
3Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.”
4Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
5Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”
6Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk'ukoumugenzo w'Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z'amazi.
7Yesu arababwira ati “Mwuzuzeintango amazi.”Barazuzuzabageza ku ngara.
8Arababwira ati “Nimudahenoneho mushyireumusangwa mukuru.”Barayamushyīra.
9Uwo musangwa mukuruasogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuruahamagaraumukwe
10aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhagabakabona kuzanaizitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zouherutsa.”
11Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.
12Hanyuma y'ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n'abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi.
13Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.
14Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n'intama n'inuma, n'abandi bicaye bavunja ifeza.
15Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko, bose abirukanan'intama n'inka mu rusengero, amena ifeza z'abaguragainuma
16ati “Nimukurehobino, murekeguhindura inzu ya Data iguriro.”
17Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry'inzu yawe rirandya.”
18Abayuda baramubazabati “Ubwougizeutyo watwereka kimenyetso ki?”
19Yesu arabasubizaati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubakamu minsi itatu.”
20Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngouzarwubakamu minsi itatu?”
21Arikourusengero yavugaganiumubiriwe.
22Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze.
23Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,
24ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.
25Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.