1Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.
2Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”
3Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.
4Bombi birukiraicyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari weubanza kugeraku gituro.
5Arunamaarungurukamo, abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo.
6Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi,
7n'igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n'imyenda y'ibitare, ahubwo cyari kizinze kiriukwacyo hirya.
8Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugeraku gituro na we yinjira. Abibonye yizeraibyo yabwiwe na wa mugore,
9kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.
10Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.
11Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunamaarungurukamu gituro,
12abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musegon'undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.
13Baramubazabati “Mugore,urarizwa n'iki?”
Arabasubizaati “Ni uko bakuyemoUmwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”
14Amaze kuvugaatyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.
15Yesu aramubazaati “Mugore,urarizwa n'iki? Urashaka nde?”
Yibwira ko ariumurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari woweumujyanye ahandi, mbwira ahoumushyize nanjye mukureyo.”
16Yesu aramubwira ati “Mariya.”
Arahindukiraamwitaba mu Ruheburayoati “Rabuni”(risobanurwa ngo “Databuja.”)
17Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.
19Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w'iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
20Amaze kuvugaatyo abereka ibiganza bye n'urubavurwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.
21Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”
22Amaze kuvugaatyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.
23Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”
24Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.
25Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!”
Na we arabasubizaati “Nintabona inkovu z'imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremourutokirwanjye, sinshyire n'ikiganza cyanjye mu rubavurwe sinzemera.”
26Nuko iminsi munaniishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
27Maze abwira Toma ati “Zana hanourutokirwaweurebeibiganza byanjye, kandiuzanen'ikiganza cyaweugishyire mu rubavurwanjye, kandi we kubautizera ahubwo ubeuwizeye.”
28Toma aramusubizaati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
29Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'ukoumbonye, hahirwa abizeye batambonye.”
30Hariho n'ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.
31Ariko ibi byandikiwe kugirango mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwaubugingo mu izina rye.