1Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:
2Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.
3Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.”
Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.”Barahagurukabīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.
4Umusekeumazegutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.
5Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufiteicyo kurya?”
Baramusubizabati “Nta cyo.”
6Arababwira ati “Nimujugunyeurushundura iburyo bw'ubwato, murafata.”Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
7Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.”Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyeraumwenda kuko yari yambayeubusa, yiroha mu nyanja.
8Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakururaurushundura rurimoifi kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.
9Bomotse imusozibabonaumurirow'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima.
10Yesu arababwira ati “Nimuzaneku ifi mumazegufata.”
11Simoni Petero yikira mu bwato, akururiraurushundura imusozirwuzuyeifi nini ijana na mirongo itanu n'eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityourushundura ntirwacitse.
12Yesu arababwira ati “Nimuze murye.”Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa beutinyuka kumubazaati “Uri nde?”Kuko bari bazi ko ari Umwami.
13Yesu araza yendaumutsima arawubaha, n'ifi na zo azigenza atyo.
14Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.
15Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona,urusha aba kunkunda?”
Aramusubizaati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.”
16Yongera kumubazaubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona,urankunda?”
Aramusubizaati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.”
17Amubazaubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona,urankunda?”
Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?”Nuko aramusubizaati “Mwami,umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”
Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.
18Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoukiriumusorewikenyezagaukajya ahoushaka hose, ariko nusazauzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane ahoudashaka.”
19Icyatumye avuga atyo niukwerekanaurupfu azubahisha Imana. Amaze kuvugaatyo aramubwira ati “Nkurikira.”
20Petero arakebuka, abonaumwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubazaati “Databuja, ni ndeugiyekukugambanira?”
21Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”
22Yesu aramusubizaati “Niba nshaka ko agumahokugezaaho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”
23Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumahokugezaaho nzazira, upfa iki?”
24Uyu ni we wa mwigishwauhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri.
25Ariko hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.