Yh 3:1-36 BYSB2001 - Bible AI

1Harihoumuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo,umutware wo mu Bayuda.

2Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uriumwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukoraibimenyetso ujyaukora, keretse Imana iri kumwe na we.”

3Yesu aramusubizaati “Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoumuntuutabyawe ubwa kabiri, atabasha kubonaubwami bw'Imana.”

4Nikodemo aramubazaati “Mbeseumuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubiramu nda ya nyina akabyarwa?”

5Yesu aramusubizaati “Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoumuntuutabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.

6Ikibyarwa n'umubirina cyo niumubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo niumwuka.

7Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.

8Umuyagauhuhaahoushaka,ukumva guhuhakwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni kouwabyawe n'Umwuka wese amera.”

9Nikodemo aramusubizaati “Ibyo byashoboka bite?”

10Yesu aramusubizaati “Ukaba uriumwigisha w'Abisirayeli ntumenye ibyo!

11Niukuri, niukuri, ndakubwira yuko tuvugaibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.

12Ubwo nababwiye iby'isi ntimwemere, nimbabwira iby'ijuru muzemera mute?

13Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.

14“Kandi nk'uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa,

15kugirangoumwizera wese abone guhabwaubugingo buhoraho.”

16Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugirangoumwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabweubugingo buhoraho.

17Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi guciraabari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugirango abari mu isi bakizwe na we.

18Umwizera ntacirwaho iteka,utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege.

19Uko gucirwaho iteka ni uku: ni ukoumucyo waje mu isi, abantu bagakundaumwijima kuwurutishaumucyo babitewe n'uko ibyo bakora ari bibi,

20kukoumuntu weseukoraibibi yangaumucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,

21arikoukoraiby'ukurini we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.

22Hanyuma y'ibyo Yesu ajyana n'abigishwa be mu gihugu cy'i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.

23Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufibw'i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,

24kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y'imbohe.

25Abigishwa ba Yohana bajya impaka n'Umuyudaku byo kwiyeza.

26Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha,uwarikumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.”

27Yohana arabasubizaati “Nta cyoumuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.

28Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’

29Uwoumugeniasanga ni we mukwe, kandiumuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyaneurasohoye.

30Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”

31Uwavuye mu ijuru ni weusumba byose, naho uwo mu isi we ni uw'isi nyine, kandi n'ibyo avuga ni iby'isi. Uwavuye mu ijuru ni weusumba byose,

32kandi ibyo yabonye n'ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.

33Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri.

34Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.

35Se akunda Umwana we kandi yamweguriyebyose,

36uwizera uwo Mwana aba abonyeubugingo buhoraho, arikoutumvira uwo Mwana ntazabonaubugingo, ahubwoumujinya w'Imanaugumakuri we.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>