1Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,
2(icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),
3ni cyo cyatumye ava i Yudayaagasubirai Galilaya,
4yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
5Nuko agera mu muduguduw'i Samariya witwa Sukara, bugufibw'igikingi Yakobo yahayeumwana we Yosefu,
6kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu.
7Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpautuzitwo kunywa”,
8(kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudukuguraibyo kurya.)
9Umusamariyakazi aramusubizaati “Ko uri Umuyudankaba Umusamariyakazi,uransaba amazi ute?”Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
10Yesu aramusubizaati “Iyaba wari uzi impano y'Imana,ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe ubaumusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.”
11Undi ati “Databuja, koudafite icyouvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?
12Mbese yeurutasogokuruzaYakobo wadufukuriyeiri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?”
13Yesu aramusubizaati “Umuntu weseunywaaya mazi azongera kugirainyota,
14arikounywaamazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubizakugezamu bugingo buhoraho.”
15Umugorearamubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvomahano kuko ari kure.”
16Yesu aramubwira ati “Gendauhamagareumugabowawe mazeugaruke hano.”
17Umugorearamusubizaati “Nta mugabomfite.”
Yesu aramubwira ati “Uvuzeukuriyukoudafiteumugabo,
18kuko wariufiteabagabo batanu, n'uwoufiteubu siuwawe. Ibyo byoubivuzeukuri.”
19Umugorearamubwira ati “Databuja, menye yuko uriumuhanuzi.
20Ba sogokuruzabacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
21Yesu aramusubizaati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozicyangwa i Yerusalemu.
22Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
23Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuribasengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
24Imana ni Umwuka, n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
25Umugorearamubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”
26Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”
27Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n'uko avuganan'uwo mugore, ariko ntihagiraumubazaati “Urashaka iki?”Cyangwa ati “Ni iki gitumyeuvuganana we?”
28Nuko uwo mugoreasiga ikibindi cye, aragenda ajya mu muduguduabwira abantu ati
29“Nimuze murebeumuntuumbwiye ibyo nakoze byose, murebeahari ko ari Kristo!”
30Bava mu mudugudungo baze aho ari.
31Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akiraufungure.”
32Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”
33Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hariuwamuzaniye ibyokurya?”
34Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye niugukoraibyouwantumye ashaka, no kurangizaumurimowe.
35Mbese ntimuvugango ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’Dore ndababwira, nimwubureamaso murebeimirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.
36Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyakaubugingo buhoraho ngoumubibyi n'umusaruzi banezeranwe,
37kuko iri jambo ari iry'ukuringo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’
38Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguyeumurimowabo.”
39Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudubizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugoreahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.”
40Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumanena bo, asibirayo kabiri.
41Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.
42Maze babwira uwo mugorebati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteyekwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukizaw'abari mu isi koko.”
43Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya,
44kuko Yesu yahamije yukoumuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy'iwabo.
45Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo.
46Bukeyeyongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriyeamazi vino. Kandi i Kaperinawumu harihoumutware w'umwami, wariurwajeumwana we w'umuhungu.
47Yumvise yuko Yesu avuye i Yudayaasohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akizeumwana we kuko yendaga gupfa.
48Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.”
49Uwo mutware aramusubizaati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.”
50Yesu aramubwira ati “Genda,umwana wawe ni muzima.”
Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda.
51Bukeyebwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.”
52Ababaza igihe yoroherewe baramusubizabati “Ejo ku isaha ndwi, ni houbuganga bwamuvuyemo.”
53Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.”Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose.
54Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudayaageze i Galilaya.