1Hanyuma y'ibyo haba iminsi mikuru y'Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu.
2Kandi i Yerusalemu bugufibw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayokitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.
3Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza,
4kuko rimwe na rimwe marayika yamanukagaakajya muri icyo kidendezi, agahindurizaamazi. Nukoumuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]
5Harihoumuntu wariufiteindwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunani.
6Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubazaati “Mbeseurashaka gukira?”
7Umurwayi aramusubizaati “Databuja, simfiteumuntuunjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”
8Yesu aramubwira ati “Byuka wikorereuburiribwaweugende.”
9Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorerauburiribwe aragenda.
Ubwo hari ku munsi w'isabato.
10Nuko Abayuda babwiraukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorerauburiribwawe.”
11Na we arabasubizaati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorereuburiribwaweugende.’”
12Baramubazabati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorereugende?”
13Arikouwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi.
14Hanyuma y'ibyo Yesu amubonamu rusengero aramubwira ati “Doreubayemuzima, ntukongere gukoraicyahautazabona ishyano riruta irya mbere.”
15Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije.
16Ni cyo cyatumagaAbayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk'ibyo ku isabato.
17Ariko arabasubizaati “Data arakora kugezan'ubu, nanjye ndakora.”
18Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kukouretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n'Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.
19Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukoraubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n'Umwana ari byo akora,
20kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n'imirimo iruta iyi kugirango mutangare.
21Nk'uko Se azura abapfuye akabahaubugingo, ni ko n'Umwana ahaubugingo abo ashaka.
22Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,
23kugirango abantu bose bubaheUmwana nk'uko bubahaSe. Utubahauwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.
24“Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwumva ijambo ryanjye akizerauwantumye, aba afiteubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.
25Niukuri, niukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima,
26kuko nk'uko Data afiteubugingo muri we, ni ko yabuhayeUmwana ngo abugirena we.
27Kandi yamuhayeubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu.
28Ntimutangazwe n'ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye
29bakavamo, abakoze ibyiza bakazukiraubugingo, naho abakoze ibibi bakazukiragucirwaho iteka.
30“Nta cyo mbasha gukoraubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukurikuko ntakurikiza ibyo nkundaubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyouwantumye akunda.
31“Nakwihamyaubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk'ukuri,
32ahubwo hariho undiumpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby'ukuri.
33Mwatumye kuri Yohana, na we yahamijeukuri.
34Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw'umuntu, ahubwo mbivugiyekugirango mukizwe.
35Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimiraumucyo we.
36Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamyaubwayo yuko Data ari we wantumye.
37Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubonaishusho ye,
38ndetse ntimufiten'ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye.
39Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufiteubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.
40Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabweubugingo.
41“Sinshaka ishimwe ry'abantu,
42ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu.
43Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera.
44Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Manaubwayo?
45Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko harihoubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye.
46Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse.
47Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n'amagambo yanjye muzayizera mute?”