Yh 6:1-71 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.

2Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.

3Yesu azamukaumusoziyicaranayo n'abigishwa be.

4Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora.

5Yesu yuburaamaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”

6Icyatumye amubazaatyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.

7Filipo aramusubizaati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwoumuntu yaryaho gato.”

8Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati

9“Hano hariumuhunguufiteimitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”

10Yesu ati “Nimwicaze abantu.”Aho hantu hariubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu.

11Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga.

12Bamaze guhagaabwira abigishwa be ati “Nimuteranyeubuvungukirabusigaye hatagira ikintu gipfaubusa.”

13Barateranya buzuzaintonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukirabwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje.

14Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Niukuriuyu ni we wa muhanuzi wariukwiriye kuza mu isi.”

15Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufatango bamwimike, arabiyufūra asubiraku musoziwenyine.

16Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.

17Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,

18inyanja ihindurizwa n'umuyagamwinshiuhuha.

19Bamaze kuvugamasitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufibw'ubwato baratinya.

20Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”

21Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugeraimusoziaho bajyaga.

22Bukeyebwaho iteraniro ry'abantu benshi ryari rihagaze hakurya y'inyanja, bamenya yuko hariubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n'abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyineubwabo.

23Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufibw'aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.

24Nuko abo bantu babonye ko Yesu n'abigishwa be badahari, bikira muri ayo matoubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.

25Bamubonye hakurya y'inyanja baramubazabati “Mwigisha, waje hano ryari?”

26Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.

27Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumahokugezaku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”

28Baramubazabati “Tugiredute ngo dukoreimirimo y'Imana?”

29Arabasubizaati “Umurimow'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”

30Baramubazabati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?

31Ba sogokuruzabacu barīraga manu mu butayu, nk'uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kuryaumutsimauvuyemu ijuru.’”

32Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahayeumutsimauvuyemu ijuru, ahubwo ni Dataubahaumutsima w'ukuriuvuyemu ijuru.

33Kukoumutsima w'Imana ariumanuka uva mu ijuru,ugahaabari mu isiubugingo.”

34Baramubwira bati “Databuja, ujyeuduhauwo mutsima iteka.”

35Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.

36Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.

37Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukanana hato.

38Kuko ntavanywe mu ijuru no gukoraibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukoraibyouwantumye ashaka,

39kandi ibyouwantumye ashaka ni ibi: niukugirango mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka.

40Kuko icyo Data ashaka ari iki: niukugirangoumuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabweubugingo buhoraho, nanjye nzamuzureku munsi w'imperuka.”

41Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.”

42Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”

43Yesu arabasubizaati “Mwe kwitotomba.

44Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzuraku munsi w'imperuka.

45Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.

46Siukugirango hariumuntu wabonye Data, keretseuwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.

47Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwizera ari weufiteubugingo buhoraho.

48Ni jye mutsima w'ubugingo.

49Ba sekuruzawanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.

50Uyu ni wo mutsimaumanuka uva mu ijuru, kugirangoumuntuuwurya ye gupfa.

51Ni jye mutsima muzimawavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandiumutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugirango baboneubugingo, niumubiriwanjye.”

52Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduhaumubiriwe ngo tuwurye?”

53Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko nimutaryaumubiriw'Umwana w'umuntu, ntimunywen'amaraso ye, nta bugingo muba mufitemuri mwe.

54Uryaumubiriwanjye, akanywa amaraso yanjye aba afiteubugingo buhoraho, nanjye nzamuzuraku munsi w'imperuka,

55kukoumubiriwanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywaby'ukuri.

56Uryaumubiriwanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.

57Nk'uko Datauhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni koundyana we azabaho ku bwanjye.

58Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruzabanyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”

59Ibyo yabivugiyemu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.

60Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye,ushobora kuryihanganira ni nde?”

61Yesu amenya mu mutimawe yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza?

62None mwabona Umwana w'umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?

63Umwuka ni weutangaubugingo,umubirinta cyoumaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,

64ariko hariho bamwe muri mwe batizera.”(Kukouhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n'uzamugambanira uwo ari we.)

65Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatarihoubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”

66Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubirainyuma, barorera kugendana na we.

67Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”

68Simoni Petero aramusubizaati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari woweufiteamagambo y'ubugingo buhoraho,

69natwe tukabatwizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana?”

70Yesu arabasubizaati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe niumwanzi.”

71Uwo yavugagani Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wariugiyekuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>