Yh 7:1-53 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.

2Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.

3Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugirango abigishwa bawe barebe imirimoukora,

4kuko ari nta muntuushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kukoukoraiyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!”

5(Bene se babivugiyebatyo kuko batamwizeraga).

6Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka.

7Ab'isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi.

8Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.”

9Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya.

10Ariko bene se bamaze kwikuburabagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho.

11Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?”

12Abantu bamugiraimpaka cyane, bamwe bati “Niumuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.”

13Ariko ntihagiraumuvugaku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda.

14Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha.

15Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”

16Yesu arabasubizaati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye.

17Umuntu nashaka gukoraibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.

18Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, arikoushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.

19Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?”

20Abantu baramusubizabati “Ufite dayimoni. Ni ndeushaka kukwica?”

21Yesu arabasubizaati “Nakozeumurimoumwe, namwe mwese murawutangarira.

22Mose yabahayeumuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruzabanyu), ndetse mukebaabantu no ku isabato.

23Ubwoumuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijijeumubiriw'umuntu wose ku isabato?

24Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z'ukuri.”

25Nuko bamwe mu b'i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu?

26Nyamara dore aravugiraku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, niukurikoko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo?

27Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”

28Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n'aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy'ukuri, iyo mutazi.

29Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”

30Nuko bashaka kumufataariko ntihagiraubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.

31Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugirango azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”

32Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugiramu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.

33Yesu aherako aravuga ati “Hasigayeumwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye.

34Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”

35Nuko Abayuda baravuganabati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?

36Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’”

37Nuko ku munsiuheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsiurutaiyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe.

38Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.”

39Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwaubwiza bwe.

40Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Niukuriuyu ni we wa muhanuzi.”

41Abandi bati “Uyu ni we Kristo.”Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturukai Galilaya?

42Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturukei Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

43Nuko abantu baramupfa.

44Bamwe muri bo bashaka kumufataariko ntihagira n'umukozaurutoki.

45Nuko ba basirikare basubiraku batambyi bakuru n'Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n'iki kumuzana?”

46Abasirikare barabasubizabati “Yemwe, ntabwo higeze kubaumuntuuvuganka we.”

47Abafarisayo barabasubizabati “Mbese namwe mwayobejwe?

48Hariumuntu n'umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye?

49Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”

50Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati

51“Mbese amategeko yacu aciraumuntuurubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”

52Baramusubizabati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe,urasanga ko nta muhanuziuturukai Galilaya.”
[

53Barataha,umuntu wese ajya iwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>