Yh 8:1-59 BYSB2001 - Bible AI

1Yesu ajya ku musoziwa Elayono.

2Azinduka mu musekeyongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha.

3Abanditsi n'Abafarisayo bamuzaniraumugorebafashe asambana, bamuta hagati.

4Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugorebamufashe asambana,

5kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None woweuravuga ngo iki?”

6Ibyo babivugiyekumugerageza ngo baboneuburyo bamurega. Ariko Yesu arunamayandikishaurutokihasi.

7Bakomeje kumubazaarunamuka arababwira ati “Muri mweudafite icyaha, abe ari weubanza kumuteraibuye.”

8Yongera kunamayandika hasi.

9Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohokaurusorongouhereye ku basazaukageza kuuheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugorewariuhagaze hagati.

10Yesu arunamuka aramubazaati “Wa mugorewe, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”

11Ati “Nta we Databuja.”Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukoraicyaha.”]

12Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afiteumucyo w'ubugingo.”

13Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n'ibyo wihamije si iby'ukuri.”

14Yesu arabasubizaati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby'ukuri, kuko nzi aho naturutse n'aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya.

15Mucaurubanza nk'abantu, ariko jyeweho nta n'umwe nciraurubanza.

16Ariko naho nacaurubanza, urwo naca ruba ari urw'ukurikuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye.

17Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby'ukuri.

18Ndihamyaubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”

19Baramubazabati “So ari hehe?”
Yesu arabasubizaati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”

20Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiroubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagiraumufatakuko igihe cye cyari kitarasohora.

21Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.”

22Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’”

23Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab'iy'isi, ariko jyewe sindi uw'iy'isi.

24Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”

25Baramubazabati “Uri nde?”
Yesu arabasubizaati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere.

26Mfite byinshi byo kubavugahombaciraurubanza, arikouwantumye ni uw'ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.”

27Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se.

28Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w'umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga.

29Kandiuwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”

30Avuze atyo abantu benshi baramwizera.

31Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimugumamu ijambo ryanjye muzabaabigishwa banjye nyakuri,

32namwe muzamenyaukurikandiukurini ko kuzababātūra.”

33Baramusubizabati “Ko turiurubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z'umuntu wese, noneuvugiyeiki ngo tuzabātūrwa?”

34Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu weseukoraibyaha ari imbata y'ibyaha.

35Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni weurugumamoiteka.

36Nuko Umwana nababātūra, muzabamubātūwe by'ukuri.

37Nzi yuko muri abuzukuruzaba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafiteumwanya muri mwe.

38Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”

39Baramusubizabati “Aburahamu ni we data.”
Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukorank'uko Aburahamu yakoraga.

40Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndiumuntuubabwiye iby'ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo.

41Ibyo mukorani nk'ibya so.”
Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufitedata umwe, ari we Mana.”

42Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.

43Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye.

44Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ariumwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukurikukoukurikutarimuri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ariumunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma.

45Ariko jyewe kuko mbabwira iby'ukuri, ntimunyizera.

46Ni nde muri mweunshinja icyaha? Ko mvugaukuri, ni iki gituma mutanyizera?

47Uw'Imana yumva amagambo y'Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutariab'Imana.”

48Abayuda baramusubizabati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi koufitedayimoni?”

49Yesu arabasubizaati “Simfite dayimoni, ahubwo nubahaData ariko mwe muransuzugura.

50Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza.

51Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”

52Abayuda baramusubizabati “Noneho tumenye koufitedayimoni. Aburahamu yarapfuye, n'abahanuzi nuko, naweukavuga ngoumuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose!

53MbeseurutasogokuruzaAburahamu wapfuye, n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”

54Yesu arabasubizaati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy'ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvugango ni Imana yanyu,

55nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndiumunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.

56Aburahamu sekuruzawanyu yifujijecyane kurebaumunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”

57Abayuda baramubwira bati “Koutaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”

58Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

59Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>